skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije bidasubirwaho umunyezamu Kwizera Olivier

Yanditswe: Tuesday 07, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yemeje noneho ko yasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’aho mu minsi ishize bivuzwe ko yasinye bitararangira.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu wakiniraga Gasogi United biravugwa ko yahawe akayabo ka miliyoni 7 FRW kugira ngo asinye uyu mwaka umwe muri Rayon Sports.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yahaye Kwizera miliyoni imwe FRW yo kugira ngo amusinyire imbanzirizamasezerano ariko uyu munyezamu yamuteye umugongo asinyira kare Rayon Sports cyane ko we yemezaga ko iyi miliyoni ariyo bamugurije.

Kuwa 02 Nyakanga 2020,Umunyezamu Kwizera Olivier yandikiye ikipe ya Gasogi United, ayisaba kumwishyura bitarenze amasaha 48 miliyoni 99Frw, muri miliyoni 100 yari yamwemereye, bitaba ibyo akishakira indi kipe.

Kwizera wasinyiye Gasogi United kuyikinira mu kwezi kwa mbere,yandikiye iyi kipe bivugwa ko yongereye amasezerano ko igomba kumwishyura miliyoni 99 FRW imurimo bitaba ibyo agashaka ahandi yerekeza cyane ko ngo muri miliyoni 100 FRW bamwemereye bamwishyuye miliyoni 1 FRW.

Yagize ati “Nkuko twabyumvikanye,twemeranyije ko nzishyurwa na Gasogi United amafaranga miliyoni 100 FRW ya recrutement kugira ngo mbakinire saison ya 2020/2021,mukaba mwaranyishyuye miliyoni imwe mu gihe cya Covid-19 akaba ariyo mpamvu mbandikiye mbasaba ko mwanyishyura miliyoni 99 asigaye ngo dusinye amasezerano.

Mboneyeho n’umwanya kubaha amasaha 48 yo kuba mwanyishyuye ayo mafaranga bitaba ibyo nkishakira ahandi nakwerekeza.”

Umunyezamu Kwizera Olivier yakiniye APR FC ayivamo ajya muri Bugesera, Free State Stars na Gasogi United yakiniraga.

Uyu munyezamu yasinyiye Rayon Sports mu gihe KNC yari yavuze ko ibintu bitatu gusa ari byo byatuma ayisinyira birimo:

Kuba Rayon Sports yakwemera kubaha umunyezamu wayo muto Hakizimana Adolphe bakagurana.

Kuba Munyakazi Sadate na Kwizera Olivier bajya kuri TV1 bagasaba imbabazi imbona nkubone ko bakoze amakosa.

Kwiyambaza amatageko akaba ari yo yemeza ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa