skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije Nizeyimana Mirafa uherutse gusezererwa na APR FC

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi wo hagati Hakizimana Mirafa wari mu bakinnyi 16 baheruka kwirukanwa n’ikipe ya APR FC aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Mirafa yagiranye ibiganiro bya nyuma na Rayon Sports kuri uyu wa kabiri,yemera kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2,ahabwa miliyoni esheshatu (6) z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000 FRW).

Mirafa w’imyaka 24, wageze muri APR FC mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize avuye mu ikipe ya Police FC,ntiyahiriwe muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko nyuma y’umwaka umwe gusa yisanze mu bakinnyi birukanwe bimufasha guhita

Mirafa aje muri Rayon Sports gufatanya n’abandi bakinnyi bakina hagati cyane ko bivugwa ko Mugheni Fabrice ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kinondoni Municipal Council Football Club [KMC] yo muri Tanzania.

Mirafa ni umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga hagati mu kibuga wasinyiye Rayon Sports,aho agomba gukurikirwa n’abandi benshi birukanwe muri APR FC barimo Nshuti Savio,Sekamana Maxime,Kimenyi Yves na Rusheshangoga Michel.



Mirafa wari umaze umwaka umwe muri APR FC avuye muri Police FC,yasinyiye Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa