skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije undi mukinnyi wa Heroes FC

Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Mudacumura Jackson bita Rambo ukina hagati mu kibuga imukuye muri Heroes FC yamanutse mu kiciro cya kabiri.

Sponsored Ad

Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020. nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandamagazine.com abitangaza.

Iki kinyamakuru kivuga ko kwerekeza muri Rayon Sports kwa Mudacumura Jackson byakozwe mu bwumvikane bw’amakipe yombi ndetse n’umukinnyi.

Mudacumura Jackson ngo ni umwe mu bakinnyi babiri basabwe n’umutoza Guy Bukasa bitewe n’uburyo yitwara neza mu kibuga hagati ndetse akanakoresha indeshyo (taille) mu gufasha ikipe mu gihe cy’imipira ituruka muri ’corner’ kuko azi gukinisha cyane umutwe.

Mudacumura Jackson ni umwe mu bakinnyi bari inkingi za mwamba muri Heroes FC ndetse ni umwe mu bayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Nyakanga 2019 basezereye Etoile de l’Est muri 1/2.

Mudacumura Jackson abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports ikuye muri Heroes FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma ya Mujyanama Fidele wari na kapiteni wa Heroes. Mujyanama Fidele we akina nka myugariro ku ruhande rw’i bumoso bita kuri 3.Yaguze 3 000 000 FRW ngo asimbura Rutanga Eric na Irambona Eric bayivuyemo.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandamagazine.com, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko iyi kipe isigaje kongeramo batatu mbere y’uko umwaka utaha w’imikino wa 2020/21 utangira. Muri abo bakinnyi babiri babura harimo umukinnyi uzava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gutangaza ingengabihe y’agateganyo igaragaza ko Shampiyona ya 2020/21 izatangira ku wa 30 Ukwakira.

Rayon Sports yamaze gusinyisha Umunya-Togo Alex Harley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Alex Harley, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Arsène Nihoreho wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi,umunyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Issa Bigirimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa