skol
fortebet

Rayon Sports yatakaje amahirwe yo gutwarira CECAFA ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yahabwaga amahirwe yo kwegukana CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka,isezerewe muri ¼ n’ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda iyitsinze ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Mu mukino wari unogeye ijisho cyane unarimo guhangana kwinshi,ikipe ya Rayon Sports yawuyoboye cyane, yasezerewe na KCCA yo mu gihugu cya Uganda yayitsinze ibitego 2-1.

KCCA yatangiye neza umukino kuko yahushije igitego ku isegonda rya 30 nyuma y’aho abakinnyi ba Rayon Sports batangije umukino bahita bawamburwa na KCCA ugera kuri rutahizamu Allan Okello,wateye umupira uca ku ruhande gato.

KCCA yari ifite impande zinyaruka cyane,yagoye Rayon Sports cyane bitewe n’uko myugariro Iradukunda Eric yakundaga kuzamuka ntahite agaruka ndetse Iranzi Jean Claude bakinaga ku ruhande rumwe ntaze kumufasha.

Ku munota wa 16 Rayon Sports yabonye uburyo bwiza cyane ubwo Nshimiyimana Imran yaherezaga umupira Jules Ulimwengu,awutera ishoti rikomeye, umunyezamu Charles Lukwago awushyira hanze.

Mu gice cya mbere cyose ubwugarizi bwa Rayon Sports bwagowe bikomeye n’abasore batatu ba KCCA barimo Mustapha Kizza,Jackson Nunda na Muzamiru Mutyaba, baziranye cyane ndetse bihutaga cyane.

Ku munota wa 33 w’umukino,Rutanga Eric yatakaje umupira ikipe ya KCCA ikora contre attack ikomeye yatumye Mustapha Kizza afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Allan Okello,atera ishoti rikomeye cyane,Kimenyi ntiyarikuramo.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Rayon Sports yarangije igice cya mbere iyoboye mu guhererekanya umupira kuko yari ku kigero cya 52 ku ijana,yatangiye igice cya kabiri isatira cyane bituma ku munota wa 49 Rugwiro Herve afungura amazamu ku mupira yahawe na Commodore Olokwei bari mu rubuga rw’amahina.

Umutoza Ovambe akimara kubona igitego,yahise yinjiza mu kibuga Bizimana Yannick wasimbuye Iranzi bituma uruhande rw’ibumoso rwa KCCA rwari rukomeye, rucika intege.

Ku munota wa 55 KCCA yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo umukinnyi Allan Okello yasigaranaga na Kimenyi Yves abi intwari arokora Rayon Sports.
Rayon Sports yagerageje kuyobora umukino no kurusha KCCA ariko Ciza Hussein na Rutanga baje gukora amakoza yatumye ikipe yabo itsindwa igitego cya kabiri.

Ku munota wa 67,Rutanga yambuye umupira rutahizamu wa KCCA arawuzamukana agiye kurenga umurongo ugabanya ikibuga kabiri ahura na Ciza yashakaga gusigira umupira baba baragonganye bikubita hasi,Mutyaba yifatira umupira yinjira mu rubuga rw’amahina cyane ko ba myugariro ba Rayon Sports bari bakeya,ahereza umupira Nunda Jackson ashyiramo igitego cya kabiri.

Iki gitego cyashegeshe Rayon Sports cyane kuko yagerageje kwishyura ariko ntibyayikundira cyane ko abanya Uganda bazi kugarira cyane.

Ku munota wa 78 Rayon Sports yarokotse counter attack ikomeye y’abakinnyi 3 ba KCCA bazamukanye umupira ari 3 bacenga Iragire Saidi,rutahizamu wabo Allan Okello aroba umupira Kimenyi Yves,awukuramo.

Rayon Sports yasatiraga bikomeye,yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 88,ubwo Bizimana Yannick wigaragaje ko ari umukinnyi ukomeye cyane yacengaga myugariro wa KCCA atera umupira ukomeye mu izamu,umunyezamu Charles Lukagwo arawuruka,Ulimwengu awusongamo uvamo.

Rayon Sports yaruhije KCCA bigaragara mu gice cya kabiri yakomeje gusatira izamu ariko ntibyayikundira mu minota 90 no muri 4 yongeweho n’umusifuzi,birangira isezerewe muri ¼ nkuko byagenze n’ubushize.

Rayon Sports ifite CECAFA imwe yatwariye hanze y’u Rwanda muri 1998,ntirabasha kwegukana iki gikombe kuva cyaterwaga inkunga na perezida Kagame.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi, Azam FC yatsinze TP Mazembe ibitego 2-1,ikatisha itike ya ½ aho izategereza ikipe izakomeza hagati ya APR FC na AS Maniema ku munsi w’ejo.KCCA izahura n’izakomeza hagati ya Gor Mahia na Green Eagles.



Ibitekerezo

  • Ngewe nabonye kcc yaturushije cyane ahantu hose kuko harinaho umusifuzi yatangaga avantage dufite kandi aritwe dufite amakosa nkamugeni mwabonye amakosa yakoze akamwihorera reka dutegure ubutaha

    Rayon yahuye n’amakipe yatwaye championa z’iwabo, kandi ahora mumatsinda y’amarushanwa nyafrica, ibi byari preseason nziza kuri rayon,nkeka barabonye aho ibibazo biri n’uburyo bazabikosora. bakeneye umwataka ufite ibigango nka Salpongo,inyuma kuri 3 naho igihe Rutanga yananiwe cg yazamutse cyane byababyarira ibisusa, umutoza nawe ndamukemanga. abakinnyi bavuye muri APR fc form zabo bamwe ziracyari hasi kandi bafite ibiro byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa