skol
fortebet

Rayon Sports yatakaje undi mukinnyi ukomeye yagenderagaho

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bibi cyane yatakaje myugariro wayo w’inyuma ku ruhande rw’iburyo, Iradukunda Eric uzwi nka ‘Radu’ werekeje muri Police FC.
Iradukunda wasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Police FC yasinyiye imyaka 2.

Sponsored Ad

Iradukunda Eric yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2018 avuye muri AS Kigali, ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cy’ubushize.

Amakuru avuga ko uyu musore yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri Police FC ku wa Gatanu gusa impande zombi zumvikana ko bitagomba guhita bijya hanze.

Biravugwa ko Iradukunda Eric yaguzwe miliyoni 8 Frw, akazajya ahembwa ibihumbi 400 Frw buri kwezi.

Iradukunda yari muri Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019.

Iradukunda Eric yazamukiye mu ikipe y’abato ya FERWAFA .Yanyuze mu makipe nka Police FC mbere yo kwerekeza muri AS Kigali yamazemo imyaka 4.

Radu ni umwe mu bakinnyi basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Amavubindetse ari mu bakinnye igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizwi nka CHAN (Championnat d’Afrique des nations de football) cyabereye muri Maroc muri 2018.

Iradukunda Eric Radou azwiho ubuhanga bwo kuba yakina mu gihe ikipe iri kugarira cyane hakoreshejwe abugarira bane (Back-4) no mu gihe umutoza yaba akoresha abakinnyi batatu (3) inyuma (Back-3 System).

Yabaye umukinnyi wa kabiri usohotse muri Rayon Sports mu minsi itarenze itatu,nyuma ya Irambona Eric werekeje muri Kiyovu Sports.
Andi makuru avuga ko abarimo Kimenyi Yves,Iragire Saidi na Rutanga Eric aribo bakurikiraho mu gusohoka muri Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa