skol
fortebet

Rayon Sports yatangaje byinshi ku byerekeye kongerera amasezerano Robertinho

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yubahirije ibyo yemereye umutoza wayo Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho ariko ngo bahemukiwe n’muterankunga SKOL bivugwa ko ariwe uhemba uyu mutoza.

Sponsored Ad

Visi perezida wa Rayon Sports,Me Freddy Muhirwa yabwiye Radio Flash muri iki gitondo taliki ya 28 Gicurasi 2019 ko biteguye kugirana ibiganiro na SKOL uyu munsi kugira ngo babone uko baganira na Robertinho babe bamwongerera amasezerano mashya we n’abatoza bamwungirije.

Yagize ati “Umutoza twaraganiriye ndetse byari na ngombwa kugira ngo tumushimire ko ibyo twamusabye yabikoze akaduha igikombe.Yatweretse impungenge ze ko hari amasezerano yacu atarubahirijwe.Amasezerano yacu yarubahirijwe ariko uruhande rwa SKOL twari tutararwiubahiriza neza.

Ikiriho uyu munsi dufitanye uyu munsi,ndibaza ko ku gicamunsi turaba twamaze kumvikana kuko ibyo asaba ntibigoye.Byasabaga ko twumvikana na Sponsor wacu kandi nawe dufitanye inama.Ndibaza ko turi bumuhe amasezerano ye akayasinya.
Me Freddy yavuze kobagiranye amasezerano na Robertinho ko ariwe ugomba kwizanira abatoza bungirije,ariyo mpamvu nabo bagiye kuvugana nabo bakabongerera amasezerano.

Amakuru aravuga ko uyu munya Brazil,Robertinho, ashaka ko Rayon Sports yamwongererwa umushahara ukava ku bihumbi $4,500 cyane ko ngo ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola nayo imwifuza.

Robertinho arasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko abatoza bamwungirije barimo mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe, Wagner do Nascimento Silva,wakoze akazi keza mu kongerera ingufu abakinnyi n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramdhan, bombi bahabwa amasezerano muri iyi kipe kuko ntayo bagira ndetse bakongererwa umushahara.

Robertinho yatangaje ko afite umunaniro mwinshi nyuma yo kumara imikino 18 adatsindwa ariyo mpamvu yifuza guhabwa ikiruhuko akajya gusura umuryango we ntatoze igikombe cy’Amahoro.



Robertinho arifuza ko we n’abamwungirije bakongererwa umushahara

Ibitekerezo

  • This s very simple. Skol ijye imenya ko kwamamaza ibinyobwa byayo ku izina rya Rayon Sports bifite ikiguzi guhenze. Imenye ko BRALIRWA irekereje.
    Naho ubundi bariya batoza ubaretse undi mwaka bakagumana, umwaka utaha hazaca uwambaye dore ko n’abakinnyi bagumana umwuka mwiza , ndetse n’iriya CECAFA icaracara bakayigarura mu Rwanda.

    Jye niko mbibona.

    Uyu mutoza mumwongerere amasezerano kuko azadufasha cyane muri champions league no muri champion

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa