skol
fortebet

Rayon Sports yavuze igihe izatangariza umutoza mukuru wo gufatanya na Kirasa Alain

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kinini idafite umutoza mukuru yamaze gutangaza ko yamaze kumubona ndetse mu ntangiriro z’icyumweru gitaha izamumurikira abafana bayo bamutegerezanyije amatsiko.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo FERWAFA yamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere adafite abatoza bakuru bafite license A, B ya CAF, ko bakwiriye kubashaka ariyo mpamvu Rayon Sports yiyemeje kubikora mbere y’uko ukwezi bahawe kurangira.

Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul, yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru,yavuze ko bamaze kubona umutoza mukuru ndetse azerekanwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri.

Yagize ati“Turabizi ko ikipe imaze igihe nta mutoza mukuru ifite, ni yo mpamvu tumaze igihe tumushaka akazungirizwa na Kirasa Alain, twari twabonye ubusabe bw’abatoza benshi.

Twafashe igihe cyo kwiga kuri dosiye zabo, nyuma tubona 3 bagomba kuvamo umwe, ubu na we twamaze kumuhitamo ndetse twemeranyijwe kuzatoza Rayon Sports kugeza mu mpera za shampiyona, ndumva tuzamwerekana mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri.”

Avuga kuri uyu mutoza,Nkurunziza Jean Paul yemeje ko nubwo batahita batangaza izina rye ariko ari umutoza uzi ikipe na shampiyona y’u Rwanda.

Yagize ati“N’umutoza uzi ikipe ya Rayon Sports, ni umutoza uzi shampiyona y’u Rwanda ufite amakuru kuri Rayon Sports, uzi uko ikina. Mu batoza 3 twari twatoranyije harimo abanyarwanda n’abanyamahanga, ni umwe muri abo rero.”

Muri iki cyumweru,hari amakuru yavuze ko Rayon Sports ishobora kugarura Robertinho cyangwa se igaha akazi Casa Mbungo Andre uri mu bushomeri nyuma yo kuva muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Kimwe mu byo Rayon Sports yumvikanye n’umutoza n’ugutwara shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro ikiri guhatanira.Uyu mutoza azahabwa amasezerano yo kurangiza uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa