skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye kugoboka abakinnyi bayo batahembwe ukwezi kwa kabiri kubera Coronavirus

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye guhemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo batarahembwa ukwezi kwa kabiri kubera ihagarikwa rya Shampiyona ryatunguranye kubera icyorezo cya COVID 19 cyageze mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yatangaje ko nyuma yo gusaba abakunzi b’ikipe kuyigoboka kubera iki cyorezo cyatumye ikipe ijya mu bihe bibi,yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane batangiye kuyageza kuri ba nyirayo.

Yagize ati “Uno munsi igikorwa cy’urukundo mwakoze cyatangiye kugera kuri ba nyiracyo, twatangiye benshi babona ko bidashoboka ariko reka mvuge ngo mwahesheje ishema Rayon kuko ubu twatangiye koherereza abakinnyi na staff amafaranga azabafasha muri ibi bihe, *610# Agaciro kacu ishema ryacu.”

Mbere y’iri tangazo,Munyakazi yari yavuze ko abafana ba Rayon Sports bakusanyije asaga miliyoni 3 yiyongereyeho umusanzu w’abafana muri Fan base.

Yagize ati “Ubudasa bwacu Burakomeje, gushyigikira Gikundiro Rayon yacu birakomeje uno munsi tugeze kuri 3.154.585frw tuyanyujije kuri *610# kongeraho 1.100.000frw yavuye mu bakunzi ba Rayon bayacishije muri Fan Base, Total Générale ni 4.254.585.”

Rayon Sports igiye kugabanya aya mafaranga abakinnyi bose n’abakozi bayo kugira ngo babe bayifashisha muri ibi bihe bibi abantu bose basabwe kuguma mu mazu yabo mu rwego rwo kwirinda COVID 19.

Ibitekerezo

  • Inkunga ikenewe ndabona itaragerwaho dukomeze dufashe ikipe yacu nkubu njye ndabirangije kohereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa