skol
fortebet

Rayon Sports yavuguruje ubutumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bwitiriwe ubuyobozi bw’iyi kipe

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ubutumwa buhamagarira abafana ba Rayon Sports kwitabira ku bwinshi umukino wa gicuti bafitanye na ES Kigali, uyu munsi mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwereka FERWAFA icyo bavuze muri ruhango nyarwanda, ubuyobozi bw’iyikipe bwahakanye ubu butumwa.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ni bwo habayeho kutumvikana hagati Rayon Sports na FERWAFA byatumye iyi kipe ititabira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cyegukanywe na APR FC ku munsi w’ejo.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 25 Mutarama, bitunguranye Rayon Sports yikuye mu irushanwa tariki ya 24 Mutarama bitewe n’uko yabonaga hari amategeko agenga iri rushanwa atayinyuze isaba ko hari ibyahindurwa gusa federasiyo y’umupira w’amagauru na yo irabyanga.

Ibi byafashwe bitandukanye mu bantu bamwe bashyigikira icyemezo cya Rayon Sports abandi barayigaya bavuga ko itagombaga kwikura mu irushanwa.

Iyi kipe irimo yitegura imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro bizaba mu cyumweru gitaha, yateguye umukino wa gishuti na AS Kigali uri bube uyu munsi saa 15:00’ kuri stade Regional i Nyamirambo.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu ni bwo hakwirakwijwe ubutumwa mu izina ry’ubuyobozi bwa Rayon Sports busaba abantu kuza ku mukino wa gishuti bafitanye na AS Kigali ari benshi mu rwego rwo kwihimura kuri FERWAFA.

Bwagiraga buti“ubuyobozi bwa Rayon Sports buramenyesha umureyo wese ko ejo agomba kuza kureba umukino dufitanye na AS Kigali kugira ngo twereke FERWAFA icyo tuvuze muri ruhago nyarwanda, twitabire turi benshi turebe abakinnyi bacu bashya ndetse tuniheshe agaciro tugaragaza ubwitabire buruta ubwo twari dusanzwe tugira.”

Ibi ariko byamaganiwe kure cyane n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho perezida w’iyi kipe abinyujije kuri Twitter yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya uwabitangaje.

Yagize ati“hari ubutumwa bwakwirakwijwe mu izina ry’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, ndamenyesha abantu bose ko butatanzwe n’ubuyobozi, ndabibutsa ko tutateguye umukino dushaka guhangana n’uwo ari we wese kandi uwayanditse azashakishwa ahanwe.”

Ibitekerezo

  • Ubundi aba bakwirakwiza ibihuha baba bashaka guteza umwiryane n’urujijo mu bantu ariko baribeshya!

    Nyakubahawa Sadate rwose ufite akazi gakomeye kuko uyobora Ikipe ifite abakunzi batandukanye kandi bafite ibitekerezo numyumvire itandukanye . Komera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa