skol
fortebet

Rayon Sports yavuze impamvu abakunzi bayo bacogoye ku gutanga umusanzu w’ukwezi

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru imurika gahunda yo kwandika abafana bayo hirya no hino mu gihugu ariko yanasubije ibibazo bitandukanye benshi bibazaga.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize byavuzwe ko amatsinda y’abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije ibihumbi 800 FRW nyamara bari basanzwe bakusanya miliyoni zisaga 5 FRW,ariyo mpamvu Perezida w’iyi kipe Uwayezu Fidele yemeje ko impamvu yatewe na Covid-19.

Uwayezu Fidele yagize ati “Ibihe turimo murabizi,abari mu ma Fan Clubs bagizwe n’abakozi,abikorera n’abandi.Ibihe bya Covid-19 byatumye abatangaga amafaranga batajya ku kazi.Covid-19 yatumye akazi gahagarara kuri bamwe.

Fan Clubs ni abanyamuryango b’Umuryango wa Rayon Sports,bafite ubushake bwo guteza imbere ikipe.Turabiganira bakatubwira bati "mutwihanganire",icyorezo nigicogora tuzongera dutange inkunga yacu."

Ku kibazo cya Sekamana Maxime Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa yavuze ko batarumvikana n’uyu mukinnyi ariko bakiganira ndetse bazatumira abanyamakuru bakababwira uko byagenze.

Ati “Twinjira mu ikipe, twasanze ibereyemo amafaranga abakinnyi benshi,twagiranye ibiganiro na buri mukinnyi wese ariko Maxime we ntibyahise bikunda turacyari kuganira nawe.”

Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports,Kayisire yavuze ko iki gikorwa cyo kwandika abafana kizafasha ikipe mu gukemura ibibazo ifite.

Yagize ati “Ibintu byose bishingira ku igenamigambi,kugira ngo ibintu bikunde nuko uba ufite gahunda y’ibikorwa.Iki turakibona nk’igisubizo.

Undi wese uzaza, azaza yunganira iki gikorwa.Hari byinshi bikeneye gukorwa nka bisi ikeneye kugarurwa,kwishyura abakinnyi,n’ibindi.

Abakinnyi bagiye basaba gym,umutoza asaba aho abakinnyi bazajya baba bavunitse.Turifuza ko iki gikorwa cyarangira vuba ku buryo ibyo bikorwa byakorwa.”

Rayon Sports yanyomoje amakuru avuga ko ibiro byayo bitafunze nkuko byavuzwe ndetse ko bicyakira buri wese ubiganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa