skol
fortebet

Rayon Sports yavuze ku bakinnyi bayo bivugwa ko barwaye Malaria

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye ko nta mukinnyi wayo urwaye Malaria nyuma y’amakuru yavuzwe ku munsi w’ejo ko benshi mu bakinnyi bayo bibasiwe n’iyi ndwara.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul yabwiye Radio Rwanda ko nta mukinnyi n’umwe wa Rayon Sports urwaye Malariya ndetse abafana badakwiye kwishinga ibivugwa, kuko ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati" Ibivugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports barwaye Malariya ntaho bihuriye n’ukuri, ahubwo kuko abakinnyi batangiye imyitozo batinze ndetse bagahita bakina n’imikino myinshi ya gicuti, byatumye bamwe bagira ibibazo by’imvune ariko nabyo bidakomeye cyane, iyo mikino ikurikiranye, niyo yatumye abakinnyi bahura n’umunaniro mwinshi.

Icyo navuga ni uko, nyuma y’uko abakinnyi basuzumwe n’umuganga, yasanze nta n’umwe urwaye Malariya, ndetse nabari bagize ibibazo byimvune barimo baragaruka mu kibuga ku buryo twizeye ko bagiye gukomeza gukorana n’abandi".

Byari byavuzwe ko abakinnyi barimo rutahizamu Sugira Ernest, Mugisha Girbert, umutoza wungirije Guy Bakira baba barwaye Malaria.

Jean Paul Nkurunziza yavuze ko kugeza ubu abakinnyi bari bafite utubazo tw’imvune bameze neza ndetse biteguye neza shampiyona ya 2020/2021 bagomba gutangira bakirwa na Rutsiro FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2018/2019, izakirwa na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Iyi kipe yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, iri gukorera umwiherero mu Nzove kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize aho biteganyijwe ko izerekeza i Rubavu kuri uyu wa Kane.

Rayon Sports iheruka gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru, ukaba ari umwe muri ine yakinnye yitegura Shampiyona izatangira ku wa Gatanu.

Sugira Ernest yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye mu gihe Mugisha Gilbert na we yagiye mu kibuga asimbura. Oumar Sidibe na Drissa Dagnogo batsinze ibitego byabonetse mu gice cya mbere.

Indi mikino ya gicuti yakinnye irimo uwo yatsinzemo Alpha FC igitego 1-0, uwo yanganyijemo na Bugesera FC ibitego 2-2 ndetse n’uwa Police FC warangiye ari ubusa ku busa.

Rayon Sports yongeye gupimisha abakozi bayo icyorezo cya Coronavirus, ndetse abakinnyi bahugurwa ku amategeko y’umupira w’amaguru agezweho ariko bibanda ku imisifurire, kugira ngo abakinnyi bazajye gutangira amarushanwa basobanukiwe neza amategeko mashya agenga umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa