skol
fortebet

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona inyagiye Kirehe FC

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019,nyuma yo kunyagirira I Nyakarambi ikipe ya Kirehe FC,mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona warebwe n’abantu benshi cyane.

Sponsored Ad

Mu mukino wayoroheye cyane,Rayon Sports yanyagiye Kirehe FC ibitego 4-0,itwara igikombe cya shampiyona cya 9 mu mateka yayo.

Rayon Sports yari yaherekejwe n’imbaga y’abakunzi bayo,yakinnye umukino mwiza cyane wayifashije kunyagira Kirehe FC ibitego 4-0 byatsinzwe na ba rutahizamu bayo babiri bakomeye Jules Ulimwengu na Micheal Sarpong.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane Kirehe FC,nayo irayikundira iyiha rugari,imipira igera imbere y’izamu buri kanya byatumye abakinnyi barimo Donkor Prosper na Ulimwengu bahusha ibitego byari byabazwe.

Ku munota wa 25 w’umukino,umusore Donkor Prosper wigaragaje cyane muri uyu mwaka,yakase umupira mwiza imbere y’izamu,usanga Manishimwe Djabel wawuhaye Ulimwengu n’umutwe,yiyaka myugariro wa Kirehe FC atsinda igitego cyiza aryamye.

Rayon Sports yatijwe umurindi n’abakunzi bayo bari benshi,yakomeje gusatira cyane,abakinnyi bay obo hagati barimo Mugheni na Donkor baniga Kirehe FC byatumye ikora amakosa yaje kuvamo penaliti yabonetse ku munota wa 39 ku mupira myugariro Gilbert Habumuremyi yakoze n’amaboko umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti.

Nk’ibisanzwe Micheal Sarpong ntiyatengushye abafana yateye penaliti nziza cyane umunyezamu Musoni Theophile ntiyabasha kuyikuramo amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isa n’iyagabanyije imbaraga,biha kirehe FC kugabanya igitutu,itangira kugerageza guhererekanya umupira no kugera mu rubuga rwa Rayon Sports.

Rayon Sports yaje kongera gukanguka munota wa 65 yongera kurusha Kirehe FC byatumye ku munota wa 73 ibona igitego cya 3 cyatsinzwe na Jules Ulimwengu n’umutwe,ku mupira mwiza yahawe na Manzi Thierry ukomeje gutungurana mu gutanga imipira ivamo ibitego dore ko no kuri Musanze FC yabikoze.

Guhera kuri uyu munota wa 74 kuzamura,Rayon Sports yimye umupira Kirehe FC,irayicenga karahava byatumye ku munota wa 91 w’umukino Sarpong ahererekanya umupira na Rutanga,acenga abakinnyi b’inyuma ba Kirehe FC,atera agashoti gato cyane kajyaga mu izamu,umunyezamu Musoni ananirwa kugafata biba biba bibaye 4-0.

Rayon Sports yarushije cyane Kirehe FC kuko yateye imipira 9 ijya mu izamu kuri 2 idakanganye ya Kirehe FC ndetse yarangije umukino ifite 78 ku ijana mu guhererekanya umupira.

Rayon Sports ikoze ibitangaza itwara igikombe cya shampiyona,aho yarangije igice kibanza irushwa amanota 14 na APR FC igenda iyakuramo,none biyifashije kwegukana igikombe.

Rayon Sports imaze imikino 18 idatsindwa kuko iheruka gutsindwa na Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.Muri iyi mikino yanganyije 2 na AS Kigali ndetse na Bugesera FC.

Abakinnyi ba Rayon Sports bayoboye abandi mu byiciro bitandukanye kuko Jules Ulimwengu ariwe ufite ibitego byinshi 19,Sarpong aramukurikira na 16 mu gihe Manishimwe Djabel ariwe umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego kuko yatanze 10.

Rayon Sports igomba guhabwa igikombe ku munsi wa nyuma wa shampiyona izakiramo Marines FC, yujuje amanota 69, biyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino 2018/19, hakibura umunsi umwe ngo shampiyona igere ku musozo. APR FC ni iya kabiri n’amanota 62.

Abasesenguzi b’umupira bavuga ko nyuma y’aho Rayon Sports izaniye umutoza wungirije,unongerera ingufu abakinnyi,Wagner Nascimento ibintu byahindutse,gutsindwa mu minota ya nyuma byari byabaye akamenyero birashira, ariyo mpamvu imaze imikino 18 idatsindwa.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

Gicumbi FC 3-2 As Muhanga
Etincelles FC 0-1 Mukura VS
As Kigali1 2-2 Police FC_Rwanda
Kirehe FC 0-4 Rayon_sports
Musanze FC 1-1 Bugesera FC





Rayon Sports yanyagiye Kirehe FC biyifasha gutwara igikombe cya shampiyona

Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • rayon yasize ibirungo iyi championa yuyumwaka, kandi phase aller irangira ntamuntu wari kubitekereza. wabonaga buri wkend igihugu cyose gisusurutse. felicitations kuri Rayon niyitegure neza yongere izane amakipe yo hanze ibirori bikomeze. ndashimira azam TV na RBA bahoraga bogeza iyimikino,byerekanye ko urwanda rutuje kandi abanyarwanda banezerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa