skol
fortebet

Rayon Sports yemeye ko yasinyishije Kayumba Soter inarekura undi myugariro

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije myugariro w’Umunyarwanda Kayumba Soter wari kapiteni wa AFC Leopards yo muri Kenya, yavuyemo atarangije amasezerano nyuma yo kumara amezi 4 we na bagenzi be badahembwa.

Sponsored Ad

Kayumwa w’imyaka 26, yari amaze umwaka n’igice yerekeje muri shampiyona ya Kenya ndetse yari amaze gukora ku mitima ya benshi mu bakunzi ba ruhago bo muri iki gihugu.

Nubwo Rayon Sports yabihakanye,kuwa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo 2019 uyu myugariro wabaye kapiteni wa AS Kigali yagaragaye mu myenda yayo ndetse bivugwa ko ari nabwo yasinye.

Kayumba Soter yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka n’igice gusa nk’ibisanzwe ku bakinnyi benshi b’iyi kipe ikunzwe mu Rwanda baba bashaka kuyinyuramo ngo ibafashe kubona amakipe akomeye hanze y’u Rwanda.

Kayumba agiye guhanganira umwanya muri Rayon Sports n’abandi ba myugariro barimo Rugwiro Herve, Saidi irakoze, Samuel Ndizeye, Hamza Runaniza na Hussein Habimana.

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye byemewe n’amategeko na myugariro Nyandwi Saddam, imushimira ubwitange yagize mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice amaze ayikinira ndetse inamwifuriza amahirwe mu ikipe azerekezamo.



Rayon Sports yasinyishije Kayumba Soter irekura Saddam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa