skol
fortebet

Rayon Sports yeretse ibigwi byayo Heroes FC ikomeza gusatira APR FC

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Heroes yazamutse uyu mwaka ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, bituma ifata umwanya wa kabiri bidasubirwaho yari imaze iminsi isangiye na Police FC.

Sponsored Ad

Imbere y’abakunzi ba ruhago bari bateraniye mu Bugesera,Rayon Sports yeretse Heroes FC ko ari ikigugu mu mupira wo mu Rwanda kuko yayitsinze ibitego 4-1 birimo 3 yayitsinze mu minota 4 gusa.

Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanza mu kibuga aho umunyezamu yari Nsengiyumva Emmanuel Ganza mu gihe Ndizeye Samuel nawe yari yabanje mu kibuga mu mwanya wa Iragire Saidi.

Bigitangira,Heroes yabanje kugaragaza ko ishobora guhagama Rayon Sports ndetse abakinnyi bayo bagerageza kwirinda gukora amakosa kugeza ku munota wa 43 w’umukino,ubwo akagozi kari kayihambiriye kacitse,itsindwa igitego cya mbere na Micheal Sarpong.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,umutoza Martinez yahise akora impinduka, Gilbert Mugisha wavunitse aha umwanya Yannick Bizimana mu gihe Mirafa Nizeyimana yasimbuwe na Ciza Mugabo Hussein.

Izi mpinduka z’abakinnyi basatira zakoze kuri Heroes kuko kuva ku munota wa 76 kugera ku munota wa 80 yatsinzwemo ibitego 3.

Ku munota wa 76,Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Sidibe mu gihe kuwa 79 Oumar Sidibe nawe yahise ashyiramo ikindi.

Hatarashira umunota,Iranzi Jean Claude nawe yanze kuviramo aho aterekamo igitego cya kane ku munota wa 80,ku mupira yahawe na Sarpong.

Rayon Sports yanze gusangira n’udakoramo itsindwa igitego kimwe ku munota wa 85 na Aboubacar Uwiduhaye. Umukino warangiye Heroes ifite igitego 1 kuri 4 bya Rayon Sports.

Mu wundi mukino wari utegerejwe kuri iki Cyumweru,Police FC yirangayeho nyuma yo gutsinda ibitego 2 mu gice cya mbere ibifashijwemo na Songa Isaie,Mukura VS ibyishyurwa mu minota ya nyuma y’umukino bitsinzwe na Abdoul Muniru na Iradukunda Jean Bertrand.

Espoir FC yahawe ikarita y’umutuku ya Kyambade Fred yahagamye Marines FC yahushije na penaliti I Rubavu,banganya 0-0.Gicumbi FC yatunguriye AS Kigali I Nyamirambo, iyitsinda ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Dusange Bertin.AS Kigali yatsindiwe impozamarira na Nsabimana Eric Zidane

Nyuma y’iyi nsinzi ibyibushye, Rayon Sports yafashe umwanya wa 2 n’amanota 28 mu gihe Police FC yanganyije na Mukura VS ari iya 3 na 26.APR FC niyo iyoboye shampiyona n’amanota 31.

Ifoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa