skol
fortebet

Rayon Sports yishyuye Oumar Sidibe wari mu nzara za Kiyovu Sports ihita imugira Visi Kapiteni

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangwaje ko bwamaze kwishyura Omar Sidibé amafaranga yose yari yarasigawemo ubwo yagurwaga mbere y’umwaka w’imikino ushize burangije bumugira kapiteni wungirije Rugwiro Herve.

Sponsored Ad

Uyu munya-Mali w’imyaka 30 y’amavuko ukina inyuma y’abataha izamu yahawe amafaranga yose yari asigawemo na Rayon Sports nubwo atavuzwe umubare yemra gutera umugongo ikipe ya SC Kiyovu yamushakaga ngo ajye kuziba icyuho cya Twizerimana Martin Fabrice wagiye muri Police FC.

Kuwa 05 Kamena nibwo byamenyekanye ko Oumar Sidibe yasinyiye gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aho ngo yemerewe ibihumbi 7 by’amadolari gusa yahise ahabwa ibihumbi bibiri by’amadolari.

Mu minsi ishize nibwo itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryitwa Rocket ryahamagaje Sidibe rimuha amadolari 1500 kugira ngo yime amatwi Kiyovu Sports none birangiye Rayon Sports yemeje ko yamwishyuye amafaranga yose.

Amakuru avuga ko iyi kipe ikunzwe mu Rwanda yarangije ibiganiro na myugariro Rukundo Dennis wo muri Uganda,mu minsi iri imbere arasesekara mu Rwanda kuziba icyuho cya Rutanga na Irambona bagiye mu bakeba.

Oumar Sidibe n’umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga mu mwaka w’imikino ushize by’umwihariko mu gutanga imipira ivamo ibitego no kubitsinda.

Oumar Sidibé yatangiye gukina umupira w’amaguru ku rwego rwisumbuye mu ikipe ya AS Real Bamako y’iwabo muri Mali mu 2007, ayimaramo imyaka ine, aho yayivuyemo mu 2011, yerekeza muri Stade Malien.

Mu 2013, yerekeje muri Al Hilal Club Omdurman yasezereye Rayon Sports muri CAF Champions League mu mwaka ushize, ayikinira imyaka itatu.Mu mpera za 2015, yerekeje muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo ayikinira imyaka ibiri.

Umwaka wa 2018 yawukinnye muri Hatayspor yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya, mbere y’uko agaruka muri AC Djoliba y’iwabo muri Mali muri Mutarama 2019, aho yavuye aza muri Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Ntacyo Sadate yakora cyamara abafana ba Gikundiro agahinda. Amagambo yo arayafite ariko mu by’ukuri adusenyeye ikipe. Sinzi niba Sadate azi umubare w’abantu ahemukiye. Baguhembe ubakoreye affaire. Icyakora niba ufite umutima nama, ujye uhora ugukomanga. Udufatanije na COVID kabisa

    ibyo byose Sadate akora nta na kimwe bitubwiye Kuko uburyo atwiciye ikipe icyo twamusaba ni kimwe ni ukuturekera ikipe Kuko Rayon si akarima ke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa