addresiya
Kigali
startimes

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju yayigoye bikomeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 May 2019 Yasuwe: 4095

Bigoranye ikipe ya Rayon Sports yikuye I Nyagisenyi nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino yagobotswe n’abakinnyi banditse amateka yo kuyitsindira igitego cyabo cya mbere kuva bayigeramo.



Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo irare ku mwanya wa mbere yagowe n’uyu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye I Nyamagabe ariko nk’ikipe nkuru ibasha kubyitwaramo neza itsinda ibitego 2-1.

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva wari warabuze ibitego yakuyeho iyi nyatsi atsindira Rayon Sports igitego ku munota wa 13 w’umukino nyuma y’umupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel asigara ahangana na myugariro Rutayisire Egide birangira amutsindanye igitego.

Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ntibyayikundira ahubwo igira ibyago itakaza umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Sefu wasohotse mu kibuga nyuma yo kuvunika asimburwa na Donkor Prosper.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47 Amagaju FC yahise yishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere gitsinzwe na Louis Emmanuel ku mupira Manzi Thierry yateye n’umutwe uramutenguha usanga uyu munya Cameroon ahita awushyira mu rushundura.

Nyuma yo kwishyurwa iki gitego Rayon Sports yahise ijya mu ihurizo rikomeye kuko Amagaju yatangiye gutinza umukino kugira ngo acyure byibuze inota rimwe.

Umutoza Robertinho yahise atangira gushyiramo ba rutahizamu be barimo Mugisha Gilbert wasimbuye Djabel na Mudeyi Suleiman wasimbuye Habimana Hussein.

Ku munota wa 84 nibwo Irambona Eric yagiye kurengura umupira wari warenze awunaga mu izamu umunyezamu w’Amagaju ashaka kuwufata uramucika usanga Mudeyi Suleiman aho yari ahagaze niko gusunikira mu izamu.

Rayon Sports iri gutsinda mu minota ya nyuma yisubije umwanya wa mbere n’amanota 60 irusha APR FC inota rimwe. Hasigaye imikino 3 kugira ngo shampiyona irangire.

Uko Imikino y’uyu munsi yagenze

Amagaju 1-2 Rayon Sports

Bugesera 1-3 Police FC

Kiyovu Sport 3-0 Espoir

Musanze 2-1 Sunrise

Uko urutonde ruhagaze

1. Rayon Sports 63 Pts
2. APR FC 62 Pts
3. Mukura VS 52 Pts
4. Police 46 Pts
.
.
.
13. Gicumbi 27 Pts
14. Kirehe 24 Pts
16. Amagaju 17 Pts (Asubiye mu cyiciro cya 2 bidasubirwaho).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Rero

    Naho se umusifuzi wo k ruhande wari ugiye kwanga igitego cya 2 we ntacyo asubiza? CG biraba Avance kuri matchs zisigaye ?

    May 2019
  • chat_bubble Kiza

    Mbabajwe n’abafana ba APR fc bari bamaze kwaka amayoga hano cosmos ngo byarangiye Rayonsports iranganyije!! uriya mwana uri kunaga imipira imeze nka corner ikavamo ibitego nawe arigukora amateka. amagaju asubize frws yabandi yari yariye ngo iratesha rayon amanota. iyi championa uzayitwara azagira ibyishimo bidasanzwe kuko irakomeye cyane ibi byaherukaga cyera cyane.

    May 2019

Inzindi nkuru

Rutanga yavuze impamvu nyamukuru yatumye ava muri Rayon Sports anayisengera...

Uwari kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahishuye ko impamvu yatumye...
29 May 2020 Yasuwe: 2704 1

RIB yatangiye iperereza ku bahoze bayobora Rayon Sports bashinjwa ruswa no...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwatangaje ko rwatumije bamwe mu...
29 May 2020 Yasuwe: 2191 1

Igihe ntakuka shampiyona y’Ubwongereza izasubukurirwa n’amakipe azabanza...

Kuwa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 nibwo Premier League yari imaze igihe...
28 May 2020 Yasuwe: 1965 0

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police FC yamuhaye...

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha uwari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports...
28 May 2020 Yasuwe: 2647 2

Fan Base ya Rayon Sports yatakarije icyizere Komite Nyobozi ya Munyakazi...

Ihuriro ry’amatsinda y’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan base...
28 May 2020 Yasuwe: 1686 0

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi...
28 May 2020 Yasuwe: 1453 1