skol
fortebet

Rayon Sports yongeye gutenguha abakunzi bayo bari biteze ko yisubiraho

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwiyunga n’abakunzi bayo bari bayitezeho kwikosora igatsinda Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Sponsored Ad

Rayon Sports iheruka gutsindirwa I Gologota na Sunrise FC ibitego 2-1,yananiwe kwikosora ngo ishimishe abakunzi bayo mu mukino wakurikiyeho wayihuje na Etincelles FC kuri uyu wa Kabiri,birangira inganyije 0-0 mu mukino yahushijemo penaliti ya Rutanga Eric.

Igice cya mbere cyaranzwe no gufungana kw’amakipe yombi yari yashyize abakinnyi benshi hagati mu kibuga bituma umupira ariho ukinirwa cyane.Nta buryo bwinshi bwakibonetsemo.

Ku munota wa 48 w’umukino,Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Yves Manishimwe yakoreye Gilbert Mugisha,Rutanga Eric ayitera kure cyane y’izamu rya Etincelles FC.

Ubu buryo bwiza Rayon Sports yabonye ikabutera inyoni bwayikozeho kuko yaje kubura amahirwe yo kubona igitego ndetse n’ibitego 2 yinjije byangwa n’abasifuzi bavugaga ko byinjiye hamaze kuba amakosa.

Ku munota wa 70 Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ubwo Iranzi Jean Claude yateraga ishoti rikomeye umunyezamu wa Etincelles arikuramo ariko rigarurwa n’igiti cy’izamu,Bizimana Yannick asonzemo biranga.

Muri uyu mukino Rayon Sports yabuze cyane rutahizamu Micheal Sarpong wahawe ikarita itukura ku mukino wa Sunrise FC aho yatakiwe na Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick batagize icyo bakora.

Umukino warangiye ari 0-0 bituma Rayon Sports itakaza amanota 5 mu mikino 2 ya shampiyona yikurikiranya aho igumye ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 11.Mukura VS niyo iyoboye shampiyona n’amanota 14,APR FC ni iya 2 na 13 mu gihe Police izahura na APR FC kuri uyu wa 3 ifite 11 ku mwanya wa 3.

Ku rundi ruhande,Gicumbi FC yaherukaga kwirukana umutoza, yakuyeho inyatsi yari iyiboshye ibona amanota 3 ya mbere muri shampiyona nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1.Mukura VS yatsinze Heroes igitego 1-0.

Uko indi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri yagenze:

Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Heroes FC 0-1 Mukura VS
Marine FC 1-1 Bugesera FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa