skol
fortebet

Rayon Sports yungutse undi mufatanyabikorwa mushya

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’imikoranire na La Palisse Hotel Kigali (Nyandungu) azamara igihe cy’umwaka aho igiye kuzajya ifashwa ku bijyanye n’aho gukorera umwiherero n’imyitozo ngororamubiri ndetse n’abafana bayo bafite amakarita ya MK Card bakagabanyirizwa ibiciro.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019. Nibwo izi mpande zombi zasinye aya masezerano azamara igihe cy’umwaka.

Impande zombi zemeranyije ko ikipe ya Rayon Sports izajya ihakorera umwiherero w’iminsi ibiri mbere ya buri mukino izajya iba ifite. Abazajya baba bemerewe icumbi ni abakinnyi bazajya bifashishwa kuri uwo mukino ndetse n’abantu 3 bagize Staff y’iyi kipe. Ikindi cyiyongeraho ni uko Rayon Sports yemerewe kuhakorera Siporo igihe cyose.

Ikindi gikubiye muri aya masezerano harimo ko abakunzi b’iyi kipe bazajya bagira amafaranga bagabanyirizwa kuri serivisi zimwe zo muri iyi Hotel.

Kuhakorera siporo, abafana ba Rayon Sports bazajya bagabanyirizwa 50% naho ibyo kurya no kunywa baganyirizwe 30%. Ni amafaranga azajya agabanyirizwa abafana ba Rayon Sports bafite amakarita ya MK Card.

Uwimana Derrick,umuhuzabikorwa wa La Palisse Nyandungu yatangaje ko icyabateye guhitamo gukorana na Rayon Sports ari uko ifite abantu benshi.

Ati " Twagendeye ku bigwi iyi kipe ifite. Umuntu wese ukora ubucuruzi ntiyakwirengagiza gukorana nayo kuko ifite abantu benshi. Aho tuzungukira ni ku bantu benshi izatuzanira."

Munyakazi Sadate yavuze ko bishimiye ubu bufatanye ndetse akangurira abafana kwitabira kugana La Palisse Nyandungu. Ngo mu gihe kizaza , ubu bufatanye bushobora kuzagukira no muri La Palisse Nyamata.

Source:RWANDA MAGAZINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa