skol
fortebet

RB Leipzig yatunguye Atletico Madrid iyisezerera muri UEFA Champions League

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya RB Leipzig yafatwaga nk’insina ngufi muri UEFA Champions League,itunguye isi yose ubwo yasezereraga Atletico Madrid muri ¼ cy’irangiza,iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino yanayoboye cyane.

Sponsored Ad

Nubwo yari imaze amezi 2 idakina ndetse inatakaza rutahizamu wayo yagenderagaho,Timo Werner,ikipe ya RB Leipzig yakinishije neza abakinnyi yari isigaranye isezerera ikigugu Atletico Madrid cyaherukaga kugera ku mikino ya nyuma 2 y’iki gikombe mu myaka 6 ishize.

Atletico Madrid yaje muri uyu mukino idafite Thomas Partey usanzwe uri kizigenza mu kibuga hagati n’abandi bakinnyi bayo 2 basanganwe Coronavirus,yananiwe kuyobora uyu mukino yahabwagamo amahirwe menshi.

Umutoza Julian Nagelsmann yasabye abakinnyi be gusatira cyane Atletico Madrid baramvumvira ndetse igice cya mbere cyarangiye bari hejuru cyane mu kugumana umupira nubwo nta kipe yabashije kwinjiza igitego.

Uku kugumana umupira kwafashije Leipzig mu gice cya kabiri kuko yagarutse isatira cyane biyifasha kubona igitego ku munota wa 51 na Dani Olmo ku mupira mwiza yahawe na Daniel Sabitzer akawutera n’umutwe.

Atletico Madrid ikimara kwinjizwa iki gitego yahise ikanguka gusa urwego rw’abakinnyi bayo by’umwihariko abo hagati rwari hasi cyane.

Ku munota wa 58 nibwo Diego Simeone yinjije mu kibuga rutahizamu Joao Felix asimbura Hector Herrera.

Uyu musore ukiri muto yazamuye urwego rw’ubusatirizi rwa Atletico Madrid bituma ku munota wa 71 akorerwaho penaliti,yaje no gutera neza.Amakipe yombi yahise anganya 1-1.

Ikipe ya RB Leipzig yahise itangira gusatira Atletico Madrid cyane ko yari hejuru mu kwambura umupira no kuwugumana kurusha Atletico.

Ku munota wa 88 nibwo ibintu byabaye bibi cyane kuri Atletico Madrid ubwo Leipzig yakoraga contre attack hanyuma myugariro Angelino akata umupira mwiza inyuma gato y’urubuga rw’amahina,usanga Tyler Adams wari winjiye mu kibuga asimbuye ahagaze wenyine,atera ishoti rikomeye ryakoze ku kuguru kwa Stefan Savic,umupira ugana mu izamu,Oblak ntiyabasha kuwugarura.

Atletico Madrid yakinnye uyu mukino nk’ikipe idafite gahunda yahise igerageza gushaka igitego cyo kwishyura ariko amazi yari yamaze kurenga inkombe.

Mu minota 5 umusifuzi yongeyeho,umupira wakiniwe mu rubuga rw’amahina rwa Leipzig cyane ndetse Alvaro Morata abona uburyo bwiza imbere y’izamu ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Leipzig yirwanyeho uko bishoboka kose birangira ikatishije itike ya ½ ndetse yiyongera kuri Bayern Munich na Borussia Dortmund nazo zo mu Budage zari zimaze kubaka izina muri iri rushanwa.

RB Leipzig niyo kipe ya mbere itarimo Cristiano Ronaldo ibashije gusezerera Diego Simeone muri UEFA Champions League.

Nyuma y’imyaka 11 RB Leipzig ishinzwe igeze muri ½ cya UEFA Champions League.Yashinzwe muri 2009 Itangirira mu cyiciro cya gatanu, 2011 ijya mu cya kane, 2013 yinjira mu cya Gatatu, 2014 ijya mu cya Kabiri, 2016 yinjira mu cyiciro cya mbere.

Leipzig izahura na PSG ya Kylian Mbappe na Neymar Jr yaraye isezereye Atlanta bigoranye ku bitego 2-1 muri 1/4 cy’irangiza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa