skol
fortebet

Real Madrid irashaka gutanga abakinnyi bayo 2 bakomeye kugira ngo ibone kizigenza wa Juventus

Yanditswe: Thursday 29, Oct 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid ihagaze nabi cyane yatangiye gushaka abakinnyi bayizahura ariyo mpamvu yifuza gutanga Isco na Vinicius Jr mu ikipe ya Juventus kugira ngo ibone Paulo Dybala wabaye umukinnyi mwiza mu Butaliyani mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Real Madrid yigeze kwifuza Dybala mu myaka yashize ariko ntiyashyiramo imbaraga ariko kuri iyi nshuro umutoza Zinedine Zidane aramukeneye ariyo mpamvu yemeye gutanga abakinnyi 2 beza afite kugira ngo amubone.

Ikinyamakuru Calciomercato kiravuga ko Zidane yakwemera gutanga Isco na Vinicius bakajya muri Juventus ariko akabona Dybala wamufasha kuzamura ubusatirizi bwe.

Zidane ngo asanzwe akunda imikinire ya Dybala ariyo mpamvu yifuza kumuzana ku kibuga cya Santiago Bernabeu akamufasha mu busatirizi.

Inkuru yo kwerekeza muri Real Madrid kwa Dybala imaze igihe izwi mu rwambariro rw’iyi kipe yo muri Espagne ariyo mpamvu iki kinyamakuru cyemeje ko mu kwezi kwa mbere cyangwa mu mpeshyi Zidane azamugura.

Amakuru yo kurekura Isco na Vinicius Jr yamamaye nyuma y’aho aba basore 2 bagaragaje imyitwarire mibi ku kibuga.

Isco yagaragaye ari kunenga imisimburize ya Zidane aho yemeje ko atamuha umwanya ndetse ko niyo amubanjemo amukuramo hakiri kare.

Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 28 atishimiwe na kapiteni Ramos kubera umusaruro we muke ndetde ngo nyuma ya El Clasico bashwaniye mu rwambariro.

Ku munsi w’ejo hiriwe amafoto agaragaza Karim Benzema ari gusaba Ferland Mendy kudaha umupira Vinicius kubera ukuntu yayipfushaga ubusa ku mukino wa Borussia Monchengladbach.


Dybala arifuzwa na Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa