skol
fortebet

Real Madrid irashaka kugurisha abakinnyi 11kugira ngo ibone amafaranga yo gushora ku isoko

Yanditswe: Saturday 25, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri muri gahunda yo kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo batabona umwanya uhagije wo gukina nabo yatije kugira ngo ibone amafaranga yo gushora ku isoko ngo igure abakinnyi bashya.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Marca kibogamira kuri iyi kipe yo mu mujyi wa Madrid cyatangaje ko Real Madrid yifuza kubona nibura miliyoni 180 z’amayero mu bakinnyi bayo idakoresha ariyo mpamvu bivugwa ko igiye kurekura abakinnyi 11.

Kurekura abakinnyi bizatangira nyuma ya UEFA Champions League gusa abakinnyi babiri ba mbere barimo Javi Sanchez na Achraf Hakimi yamaze kubagurisha muri Real Valladolid no muri Inter Milan kuri miliyoni 43.5 z’amayero.

Abandi babiri bazakurikiraho ni James Rodriguez na Gareth Bale batakibona umwanya wo gukina ndetse batifuzwa n’umutoza Zinedine Zidane.

Umukinnyi Luka Jovic we biravugwa ko ashobora gutizwa muri iyi mpeshyi aho amakipe arimo AC Milan, Hertha Berlin na AS Monaco zimwifuza.

Undi mukinnyi ishaka kugurisha ni Oscar Rodriguez yatije muri Leganes gusa uyu mukinnyi arifuzwa n’amakipe arimo Villareal na AC Milan.

Undi mukinnyi Real Madrid yashyize ku isoko ni Dani Ceballos witwaye neza cyane mu ikipe ya Arsenal yariu yatijwemo umwaka umwe.Amakuru avuga ko Mikel Arteta ashobora kumugura aho agomba gutanga akayabo ka miliyoni 35 z’amayero.

Abandi bakinnyi barimo Jesus Vallejo, Mariano na Brahimare bashobora kurekurwa bakajya gushaka ahandi babone umwanya wo gukina mu gihe abarimo Andriy Lunin, Sergio Reguilon na Matin Odegaard batijwe bashobora nabo kurekurwa kugira ngo ikipe ibone amafaranga ishora ku isoko.

Ibitekerezo

  • I want gareth bale stay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa