skol
fortebet

Real Madrid yahishuriye abakinnyi bayo ibanga rikomeye

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane n’abakinnyi be babwiwe n’ubuyobozi ko muri iyi mpeshyi nta bakinnyi bashya bazagura ahubwo bagiye kugarura abakinnyi babo batijwe nka Martin Odegaard na Dani Ceballos.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa na Manchester City ikanabasezerera muri UEFA Champions League ibatsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi,umutoza umwe mu bayobozi b’ikipe Jose Angel Sanchez yagiranye inama n’abakinnyi be ababwira ko nta bakinnyi bashya ikipe izagura.

Sanchez yavuze ko amaraso mashya y’ikipe azaturuka ku bakinnyi batijwe hanze bakitwara neza barimo Odegaard,Ceballos n’umunyezamu Andriy Lunin batije muri Oviedo.

Nubwo Real Madrid yatwaye La Liga,yagaragaje ko hari ibyo igomba gukosora kugira ngo izongere gutwara UEFA Champions League cyane ko mu myaka 2 yikurikiranya iviriyemo muri 1/16.

Abakinnyi babwiwe ko ikipe iri mu bihe bibi kubera Coronavirus ariyo mpamvu ititeguye gushora akayabo ku isoko ry’uyu mwaka.

Iki gihe ni nabwo bemeje ko Areola bari baratijwe na PSG batabasha kumusinyisha ngo abe umunyezamu wa kabiri kuri Courtois.

Martin Odegaard witwaye neza cyane mu ikipe ya Real Sociedad,yasabwe guhita aza gutangira imyitozo mu ikipe ye ndetse ubuhanga bwe bwitezwe ko buzagira icyo bufasha Real Madrid.

Odegaard afatwa nk’umusimbura mwiza wa Luka Modric ariyo mpamvu Zidane yamuhamagaje ngo atangire kumutegura.

Undi mukinnyi wasabwe kugaruka ni Dani Ceballos nawe wabaye kizigenza mu ikipe ya Arsenal akayifasha kwegukana igikombe cya FA Cup ndetse iyi kipe yifuzaga kongera kumutira.

Umunyezamu Andriy Lunin wari waratijwe muri Oviedo nawe yasabwe kugaruka kugira ngo abe umunyezamu wa kabiri kuri Courtois cyane ko Alphonse Areola yamaze gusubira muri PSG.

Sanchez yasoje inama abwira aba bakinnyi ko bagomba kugaruka mu myitozo kuwa 30 Kanama 2020 ndetse abasaba kwitwaneza mu biruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa