skol
fortebet

Real Madrid yamaze kumvikana na Chelsea FC kuri kabuhariwe Eden Hazard

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yamaze kumvikana na Chelsea FC kuri rutahizamu wayo w’umuhanga Eden Hazard ndetse ngo azatangazwa ku mugaragaro nyuma y’umukino iyi kipe yambara ubururu izahuramo na Arsenal kuri Final ya UEFA Europa League.

Sponsored Ad

Eden Hazard wavuze ko yakuze arota kuzakinira ikipe ya Real Madrid,inzozi ze zabaye impamo kuko ikipe ye ya Chelsea FC yamaze kumvikana n’uyu mwami wa UEFA Champions League,kuri miliyoni 100 z’amayero ndetse ngo azatangazwa nyuma ya Final ya Europa League izaba kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka.

Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyavuze ko amakipe yombi yumvikanye kera ngo igisigaye ari uko uyu mukinnyi agomba kwerekwa abafana I Santiago Bernabeu mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Ikipe ya Chelsea FC yahisemo kugurisha uyu kabuhariwe wayo kubera ko yanze kongera amasezerano bari bafitanye yari asigaje umwaka umwe gusa ndetse bihurirana n’uko Real Madrid yatangaga akayabo kuri uyu musore ufite impano idasanzwe.

Hazard yari amaze imyaka 7 muri Chelsea ndetse ntacyo atatwaranye nayo uretse igikombe cya UEFA Champions League iyi kipe yatwaye atarayigeramo muri 2012.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko Chelsea yungutse kuko aho kugira ngo uyu mubiligi agendere ubusa mu mpeshyi y’umwaka utaha,bagombaga kumugurisha ikabona aka kayabo.



Hazard yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa