skol
fortebet

Real Madrid yarakariye cyane Manchester United ishaka kuyitwara myugariro ishaka gusimbuza Ramos

Yanditswe: Saturday 27, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri kureba ay’ingwe Manchester United yatumye igiciro cya myugariro wa Villarreal witwa Pau Torres kizamuka kandi bari hafi kumubona ku mafaranga make.

Sponsored Ad

Manchester yaje nk’inkuba mu rugamba rwo gushaka Pau Torres ariyo mpamvu Real Madrid yarakaye kuko yari yizeye kubona uyu mukinnyi kuri make.

Uyu myugariro ufatiye runini Villarreal,amaze guhamya umwanya mu ikipe y’igihugu ya Espagne ariyo mpamvu Real Madrid yamushakaga ngo asimbure Sergio Ramos ugiye kwigendera mu mpeshyi.

United yakunze uyu myugariro,Pau Torres,w’imyaka 24 ari nayo mpamvu yazanye akayabo karenze aka Real Madrid kugira ngo imugure ayifashe gukomeza ubwugarizi bwayo burimo Maguire na Lindelof.

Ole Gunnar Solskjaer ari gushaka myugariro ukomeye cyane wo gufatanya na kapiteni Harry Maguire, cyane ko atacyizera cyane Victor Lindelof na Eric Bailly.

Ikinyamakuru El Desmarque cyatangaje ko Perezida wa Real Marid,Florentino Perez,yarakajwe no kuba United yaje kumuvangira kandi yari ageze kugera kure mu rugamba rwo kubona Torres.

Torres afite amasezerano azageza muri 2024 muri Villarreal,ariko ikipe ifite miliyoni 60 z’amayero yamwegukana ariyo mpamvu ibigugu byatangiye kumurwanira.

Amakuru avuga ko Villarreal yifuza amafaranga n’umukinnyi umwe ku ikipe yifuza Torres cyane ko nayo itorohewe n’ibibazo byatewe na Covid-19.


Pau Torres arifuzwa n’ibigugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa