Kigali
startimes

Real Madrid yatanze impamvu itangaje yatumye umunyezamu Courtois adakina igice cya kabiri muri Champions League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 3228

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko umunyezamu uri kuyitsindisha cyane muri iki gihe,Thibaut Courtois,yarwaye mu nda mu karuhuko k’igice cya mbere mu mukino baraye banganyijemo ibitego 2-2 na Club Brugge bituma asimburwa mbere y’uko igice cya kabiri gitangira.



Umuyobozi w’imikino wa Real Madrid, Emilio Butragueno,yavuze ko Courtois yavuye mu kibuga arwaye ubwo igice cya mbere cyari kirangiye asimburwa na Alphonse Areola wakuyemo umupira ukomeye wa Rutahizamu Dennis basigaranye agiye gutsinda igitego cya 3.

Uyu muyobozi yagize ati “Courtois yagize ikibazo mu nda ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.Yasimbuwe na Areola wadutabaye bikomeye ubwo byari 2-1.Ni umuhanga cyane.”

Zidane abajijwe ku bitego yinjijwe,yavuze ko igitego cya mbere cyari gisekeje,ariko abakinnyi be bitwaye neza mu gice cya kabiri babasha kubona inota rimwe.

Mu ijoro ryakeye Real Madrid yaraye yongeye kwitwara nabi mu itsinda A,inganya ibitego 2-2 na Club Brugge ariko ibi bitego byose byinjijwe Courtois ari mu izamu aho ashinjwa gusohoka nabi ndetse no kwitwara nabi ku gitego cya mbere.

Courtois ntabwo akibasha kurangiza umukino atinjijwe igitego ndetse urwego ariho muri iyi minsi ruteye agahinda ariyo mpamvu benshi bemeza ko ashobora kuba atari arwaye nkuko bivugwa ahubwo Zidane yamukuyemo kugira ngo adakomeza kwinjizwa ibitego bidasobanutse.





Courtois yarwaye mu nda nyuma yo gutsindwa ibitego byinshi asimburwa na Areola

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Nukwihangana

    October 2019

Inzindi nkuru

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC yatandukanye na yo

Nyuma yo kunanirwa kumvikana na APR FC ku bijyanye no kuba yakongererwa...
8 July 2020 Yasuwe: 1237 0

Munyakazi Sadate yijeje abafana ko agiye kubohoza imodoka y’ikipe yafatiriwe...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko we na komite ayoboye...
8 July 2020 Yasuwe: 2177 0

Diego Simeone yatangaje impamvu Real Madrid bari kuyiha penaliti nyinshi...

Umutoza wa Atletico Madrid witwa Diego Simeone yavuze ko ikipe ya Real...
8 July 2020 Yasuwe: 2116 0

Rayon Sports yasinyishije bidasubirwaho umunyezamu Kwizera Olivier

Ikipe ya Rayon Sports yemeje noneho ko yasinyishije umunyezamu Kwizera...
7 July 2020 Yasuwe: 2335 0

Jose Mourinho yishimiye ko abakinnyi be bari bagiye kurwanira mu...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yishimiye ko abakinnye be Heung Min Son...
7 July 2020 Yasuwe: 3907 0

Cassa Mbungo yatangaje ikintu cyamubabaje muri Rayon Sports ayisaba no...

Uwari umutoza wa Rayon Sports,Cassa Mbungo Andre yatangaje ko yababajwe no...
7 July 2020 Yasuwe: 3599 0