skol
fortebet

Real Madrid yiyemeje kugurana Eden Hazard undi mukinnyi mwiza ku isi

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bibi cyane muri uyu mwaka w’imikino,yatangiye gutekereza uko yaziyubaka mu mwaka w’imikino utaha aho bivugwa ko ishaka kugurana Eden Hazard wayinaniye rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappe.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru biravuga ko Real Madrid yatangiye kurambirwa imvune za Eden Hazard ariyo mpamvu igiye kumurekura agasimburwa na Kylian Mbappe imaze igihe kinini yifuza.

Kuva Hazard yagera muri Real Madrid muri Kamena umwaka ushize aguzwe miliyoni 130 z’amapawundi ntarakina imikino myinshi kubera imvune ahorana ziyongeraho umubyibuho avana mu biruhuko.

Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko Real Madrid ishaka kugabanya ibihombo aho yiteguye gutanga uyu Hazard ikazana Kylian Mbappe.

Amakuru aravuga ko Real Madrid yifuza gutanga Hazard muri Paris Saint-Germain ikongeraho n’amafaranga kugira ngo izane Mbappe w’imyaka 21 muri La Liga.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize,Hazard yanduye Covid-19 none yongeye kuvunika imvune bivugwa ko ishobora kumara igihe kirekire.

Kuva yagera muri Espagne,Hazard amaze gusiba imikino 35 kubera imvune ndetse yamaze iminsi 392 ataratsindira Real Madrid igitego.

Hashize imyaka 2 Real Madrid iri ku isonga mu kwifuza Mbappe ariko igiciro cye gihanitse kikayibuza kumubona cyane ko ubukungu bw’isi bwahungabanyijwe na Coronavirus.

Amasezerano ya Mbappe muri PSG azarangira mu mpera z’umwaka w’imikino 2021-2022 ndetse uyu musore nta gahunda afite yo kuyongera.

Mu minsi ishize,Mbappe yavuze ko akunda cyane Zidane ati “Iyo uri umuhungu ukaba n’Umufaransa,icyitegererezo cyawe ni Zidane.”

Zidane nawe yavuze ko azi ubuhanga bwa Kylian Mbappe ndetse yifuza kuzamubona muri Real Madrid.


Real Madrid irifuza kugurana Hazard Umufaransa Mbappe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa