skol
fortebet

Reba uko abakinnyi bakomeye bizihije umwaka mushya wa 2021 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Jan 2021

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye mu mupira w’amaguru n’indi mikino byafashe umwanya byifuriza abatuye isi bose n’inshuti babyo umwaka mushya muhire wa 2021 ari nako basezera kuwa 2020 wabayemo byinshi umuntu wese atakwifuza kumva.

Sponsored Ad

Guhera kuri kizigenza Cristiano Ronaldo urangije umwaka wa 2020 atwara ibihembo 2 bikomeye kugeza kuri Usain Bolt wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku maguru,bifurije inshuti zabo umwaka mushya muhire.

Aba bose batangiye umwaka mushya wa 2021 bari mu rugo nkuko amategeko yo kwirinda Coronavirus abitegeka.

Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez n’abana be bose ndetse inyuma yabo hari hatatse neza cyane.

Undi mukinnyi washyize hanze ifoto nziza cyane ni Luis Suarez wari kumwe n’umugore we n’abana be batatu.

Yahise yandika kuri iyo foto ati “2020 yagiye,umwaka ugoye kuri buri wese.Umwaka isi yose yahuye n’icyorezo gikomeye ariko reka twirengagize byose, turebe imbere kandi twitege ibyiza gusa.Muri 2021 ndabifuriza mwese ubuzima bwiza n’umwaka mushya muhire.”

Nemanja Matic we yashyize hanze ifoto yambaye nka Pere Noel ari kumwe n’umuryango we mu gihe James Rodriguez we yari afashe umuhungu we.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa