skol
fortebet

Restrepo Jhonatan Valencia yegukanye agace ka 3 muri Tour du Rwanda 2020

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

Agace ka Gatandatu bavaga I Musanze berekeza I Muhanga ariko banyuze mu Ngororero ku ntera ya kilometero 127 karangiye umunya Colombia witwa Restrepo Jhonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni Giocattoli atwaye agace ku nshuro ya 3 muri iri rushanwa.

Sponsored Ad

Mu mvura nyinshi ibari ku mugongo,abakinnyi bose bagerageje guhanganira aka gace karimo imisozi 4 ikomeye ariko birangira amahirwe asekeye uyu munya Colombia w’imyaka 25 umaze kwerekana ko yiteguye bihagije.

Irushanwa rigitangira abakinnyi batatu barimo Munyaneza Didier (Benediction Ignite), Henttala Joonas (Team Novo Nordisk) na Ourselin Paul (Total Direct Energie) bahise bacomoka mu gikundi bagerageza gushaka uko bayobora isiganwa.

Hashize ibirometero 46, aba bakinnyi batatu bari imbere bafashwe, hanyuma uwitwa Rajovic wa Nippo Delko Marseille ahita ajya imbere, atangira kongera ibihe ku gikundi.

Imvura ikomeye yafashe aba bakinnyi bageze mu karere ka Nyabihu ahitwa ku Mukamira, yatumye umunya-Serbia Dusan Rajovic wari uyoboye aka gace afatwa na Quintero wa Terreganu, bakomeza kuyobora irushanwa mu bice bya Kabaya berekeza Ngororero hagwaga imvura nyinshi.

Aba bakinnyi 2 baje gufatwa basimburwa ku kuyobora agace n’abakinnyi barimo Schelling (Israel), Diaz (Nippo), S.Mugisha (Rwanda), Munoz (Androni), Tesfazion (Erythrée), Restrepo (Androni), Ravanelli (Androni), Quintero (Terengganu).

Kubera imihanda yanyereraga cyane kubera imvura,abakinnyi batandatu b’amakipe atandukanye banyereye mu muhanda baragwa ariko bahagurutse barakomeza. Aba barimo Hakizimana Seth ukinira SACA.

Hashize ibirometero 73, abandi bakinnyi bakomeje kuyobora irushanwa barimo Tesfazion, Mulueberhan, Munoz, Diaz, Restrepo, Ravanelli, Andemeskel na Moise Mugisha.

Restrepo watwaye Agace ka Rubavu-Musanze n’akasorejwe I Rusizi yakomeje kugenda imbere yinjira mu mujyi wa Muhanga ari kumwe na bagenzi be batatu aza kubatsindira ku murongo.

Restrepo Valencia yongeye gutwara agace k’uyu munsi, naho Mugisha Moise yakoze akazi gakomeye akuramo ikinyuranyo yasigwaga n’ufite umwenda w’umuhondo Tesfazion aho hasigayemo umunota 1 n’amasegonda 18 kandi yasigwaga iminota 2:11.

Restrepo Valencia Jhonatan niwe wegukanye agace ko ku munsi wejo kavaga i Rubavu kerekeza i Musanze, akaba yari yanegukanye agace ka gatatu k’iri siganwa kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa