skol
fortebet

RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemerewe guhagararira Rayon Sports mu mategeko

Yanditswe: Saturday 30, May 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda [RGB] rwatangaje ko umuyobozi wa Rayon Sports ari Munyakazi Sadate ndetse ko ariwe uyihagarariye mu mategeko aho kuba Ngarambe Charles uhagarariye Umuryango wa Rayon Sports [Rayon Sports Association].

Sponsored Ad

Uyu Ngarambe wavuze ko ariwe uhagarariye mu Mategeko,aherutse gutangaza ko we n’abagize Umuryango wa Rayon Sports bahagaritse Munyakazi Sadate na Komite ye kuko bica amategeko agenga umuryango aho banavuze ko uyu Sadate atemerewe kuyobora Rayon Sports kuko atari umunyamuryango wayo.

Ku wa 22 z’uku kwezi,nibwo Munyakazi Sadate yandikiye urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda,RGB, arumenyesha ko ari we muyobozi wa Rayon Sports ndetse ariwe unayihagarariye mu mategeko ahubwo atari Ngarambe Charles nawe wari wigambye ko ariwe uyihagarariye kubera ko yayishakiye ubuzima gatozi muri 2015.

Ku wa Gatanu, tariki 29 Gicurasi 2020, nibwo byamenyekanye ko RGB yamaze guterana ikanzurako Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko nk’uko umwe mu bakozi b’uru Rwego rw’Igihugu yabitangarije IGIHE.

Yagize ati "Munyakazi Sadate ni we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko, abandi ntibemewe.’’

Amakuru aravuga ko RGB yasohoye ibaruwa yo kwihanangiriza Ngarambe Charles kutongera kwivanga mu mikorere ya komite ya Rayon Sports hanyuma Munyakazi Sadate bamubwira ko ariwe uhagarariye Rayon Sports byemewe n’amategeko, banamuha iminsi 30 yo guhindura amategeko nshingiro y’ikipe.

Tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo Ngarambe Charles yandikiye RGB avuga ko ari we Muyobozi uhagarariye Umuryango (Association) Rayon Sports mu mategeko bityo inyandiko zisinywaho n’Umuyobozi wa Rayon Sports FC (Munyakazi Sadate) mu izina ry’Umuryango, zitahabwa agaciro.

Ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB kuwa 22 Gicurasi 2020

Impamvu : Kugira icyo tuvuga kubyatangajwe na NGARAMBE CHARLES.

Madame,

Twumvise amakuru mu binyamakuru binyuranye ko hari Umuntu witwa NGARAMBE Charles wabandikiye abamenyesha ko ariwe uhagarariye Umuryango wa RAYON SPORTS imbere y’amategeko, niba aribyo twagira ngo mudukundire tugire icyo tuvuga icyo tuvuga kubyo yanditse.

RAYON SPORTS yavutse mu mwaka wa 1965 ivukira i Nyanza yahawe ubuzima gatozi n’iteka rya Minisitiri N° 72/01 ryo kuwa 25 /05/1968, Itegeko N° 04 /2012 ryo kuwa 17 /02/2012 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta mu ngingo yaryo ya 39 iteganya ko Imiryango nyarwanda itari iya Leta yari isanzweho igomba guhuza imikorere n’amategeko ayigenga niri tegeko ( Harmonizing functioning and statutes of national non – gouvernmental organisations with this Law / Conformité des statuts et du fonctionnement des organisations non – gouvernementales nationales à la présente loi).

Mu ngingo yaryo ya 40 iteganya ko imiryango nyarwanda itari iya Leta isanzwe ifite ubuzimagatozi ntiyongera kubusaba.

Mu mwaka wa 2013 tariki ya 12 Kanama abantu bayoboraga Rayo Sports baricaye aho kugira ngo bahuze Statut yacu n’itegeko nkuko byateganywaga nIngingo ya 39 y’Itegeko navuze haruguru bashatse guhita bagira RAYON SPORTS iyabo ku ngufu cyangwa bakoresheje amayeri, maze mu irangashingiro rya Statut bakoze icyo gihe bavuga bashinze bundi bushya RAYON SPORTS muri uwo mwaka wa 2013 banavuga ko ivukiye i Kicukiro ndetse ko abasinye kuri iyo statut aribo ba nyiri RAYON SPORTS, ibi babikora bagamije kuyiyitirira no kunyereza RAYON SPORTS bakoresheje amayeri ariko kandi babikora banyuranyije n’itegeko twavuze haruguru mu ngingo yaryo ya 39 ndetse niya 40.

Nyuma yibyo habaye Impaka zurudaca muri RAYON SPORTS aho uwo muryango ufite Ikipe ikunzwe n’abantu benshi yisanze iyobowe na Komite eshatu zitigeze zihuza imikorere, ibi byatumye inzego zinyuranye zitugira inama maze mu nama Rusange y’Umuryango wa RAYON SPORTS yo kuwa 22 Ukwakira 2017 yateraniye Sport View ifata imyanzuro ikurikira :

1. Hatowe amategeko shingiro ndetse n’amategeko ngenga mikorere y’Umuryango
2. Hatowe Komite Imwe ihagarariye Umuryango imbere y’amategeko iyobowe na Bwana Muvunyi Paul ;
3. Hemejwe ko abazajya bitabira Inteko Rusange ari abahoze ari aba Perezida ba RAYON SPORTS, Abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Club), Umunyamuryango uzajya abasha gutanga Umusanzu wemejwe kugira ngo witabire Inteko Rusange ;
4. Manda yagizwe imyaka ibiri ;

Umuryango wakomejwe kuyorwa nu uwuhagarariye Umwe (Représentant légal) watowe ariwe Bwana Paul Muvunyi ndetse akoresha Inteko rusange zinyuranye harimo iyabereye Kanyinya ndetse n’izindi. Manda ye irangiye tariki ya 14 /07 /2019 mu Nama y’Inteko Rusange yateraniye TUZA IN mu Bugesera natorewe kuyobora Umuryango wa RAYON SPORTS. Mu nama y’inteko Rusange yateranye tariki ya 19/01/2020 iteranira kuri MUHAZI KING FISHER HOTEL twavuguruye amategeko shingiro yacu nkuko mubisanga ku nyandiko mvugo yiyo nama musanga ku mugereka.

Ngarutse kubivugwa ko byanditswe na Bwana Ngarambe Charles aho avuga ko ariwe Représentant Légal ngo kuko ariwe ugaragara mu nyandiko zatse ubuzima gatozi muri RGB (nabyo akaba yarabikoze muburyo bunyuranyije n’Itegeko), uretse ko yabwatse mu buryo bunyuranyije n’itegeko ariko kandi ntago kuba ari we watse ubuzima gatozi bisobanura kuzaba Représentant Légal ubuzima bwe bwose, kuko yarasimbuwe ndetse ku mugereka mboherereje inyandiko mvugo yi ihererekanya bubasha yakoze na Komite ya musimbuye. Icyo yitwaza ko hatandikiwe RGB hamenyeshwa ko yasimbuwe iki nacyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora nawe ubwe yigiriyemo uruhare ndetse mu nama y’Inteko rusange yatumije akanayobora yewe akanakora ihererekanya bubasha.

Madame Umuyobozi Mukuru tukaba twibaza aho yarari mu gihe cy’Imyaka yenda kugera kuri ine asimbuwe ??? Mu byukuri nkuko nabibagaragarije uburyo hashinzwe Umuryango wa Rayon Sports mu mwaka 2013 binyuranye n’Itegeko ariko hejuru yibyo icyabiteye ari nacyo gituma uyu munsi abantu badashaka ko RAYON SPORTS igira umurongo ngenderwaho, ngo ikorere mu mu mucyo kandi itere imbere ari nawo murongo dufite uyu munsi nka Komite ya RAYON SPORTS biterwa ni impamvu zikurikira :

• Abantu bakunda kuduruvanga muri RAYON SPORTS nabafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko ndetse nabayishakamo indonke ;
• Abantu nkabo nabashaka guhisha amakosa yakozwe y’Imicungire y’Umutungo, uyu murage ukaba warabaye karande muri RAYON SPORTS nushatse wese kuwuhindura cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa nabo bahoze bayobora batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.
• Muri ryahererekanya bubasha ryakozwe na Bwana Ngarambe Charles igihe yatangaga ubuyobozi hakaba harimo raporo ya Audit yo kuwa 03/03/2016 yabari abagenzuzi ba RAYON SPORTS igaragaza amakosa akomeye yakozwe nabari abayobozi mu micungire y’umutungo tutanibagiwe ibyagiye bigaragara mu igurisha ry’abakinnyi, amafaranga yinjira kuri Stade tutazi irengero ryayo n’ibindi byinshi, Umuntu wese ushaka kugira icyo abikoraho akaba ahura n’ibibazo nk’ibyo turimo guhura nabyo aka kanya;

Madame Umuyobozi Mukuru, twe nk’abayobozi ba RAYON SPORTS tukaba tudashobora kureberera ibyo byose kuko byamunze Ubukungu bwa RAYON SPORTS ndetse bimunga ubukungu bw’Igihugu kuko nkubu igenzura ry’Ikigo ki gihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n’amahoro ryagaragaje ko hanyerejwe imisoro irenga miliyoni 229 hagati y’umwaka wa 2014 ;2015 ;2016 hakiyongeraho amadeni n’ibihombo birenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda tukaba tubona igihe kigeze kugira ngo ibi byose bisobanurirwe abanyamuryango n’abanyarwanda.
Mugire amahoro

MUNYAKAZI Sadate
Président et Représentant Légal
wa Rayon Sports

Bimenyeshejwe :
• Madame Minisitiri wa Siporo
• Bwana Umushinja cyaha Mukuru w’u Rwanda
• Umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda
• Bwana Umuyobozi Mukuru wa RIB
• Bwana Abayoboye RAYON SPORTS ( Bose)
• Bwana Ngarambe Charles

Ibaruwa Ngarambe Charles yandikiye RGB kuwa 14 Gicurasi 2020:

Ibitekerezo

  • Njye uhagarariye ikipe wese ntacyo bimbwiye , uwemejwe nagire icyo akora tubone ikipe isubiranye impagarike !! Nyabuna Sadate niba unyumva nawe uzagira agaciro aruko tubonye ikipe uyishyize kumuronko !! Ngaho nawe cagahigo turebe!! Kandi niba utabishoboye ubise abandi bagerageze !! Ikipe niyabafana mureke ibyo mupfa mutwereke ikipe!!

    Njye so ko nabibonaga. Gusa mwakoze kubahiriza amategeko. Ahubwo akavuyo karimo bahagarike ikipe yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa