skol
fortebet

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo bivugwa muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego bya ruswa,kunyereza umutungo ndetse n’ibindi bitandukanye bivugwa muri Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bibi cyane.

Sponsored Ad

Kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2020,Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika amusaba kumufasha gukemura ibibazo iyi kipe iyi kipe irimo byatewe n’abahoze bayiyobora.

Mu byo yavuze harimo kunyereza umutungo w’ikipe aho yemeje ko arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yatikiriye mu mifuka y’aba bahoze bayobora Rayon Sports atavuze amazina.

Munyakazi yavuze ko aba bagabo basesaguye umutungo w’ikipe baha ruswa abasifuzi ndetse ngo ntibigeze bishyura umusoro ariyo mpamvu kuri ubu Rayon Sports ibereyemo Rwanda Revenue Authority akayabo ka miliyoni zirenga 230 FRW.

Muri iyi baruwa,Munyakazi yavuze ko ibyo yanditse bimenyeshejwe inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha ’RIB’.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye The New Times ko bagiye gutangira iperereza ryimbitse kuri ibi bibazo bivugwa muri by’umwihariko aba bahoze bayobora Rayon Sports kugira ngo barebe niba ibyo bashinjwa birimo kunyereza umutungo w’ikipe ari byo.

Yagize ati "Munyakazi yatanze ikirego asaba ko hakorwa iperereza ku mafaranga yanyerejwe n’abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports. Tugiye kubakoraho iperereza."

Ibibazo bya Rayon Sports bikomeje gufata indi ntera kuko nyuma y’iyo baruwa,Komite y’umuryango wa Rayon Sports yiganjemo abagize akanama ngishwanama gaherutse gushyirwaho ngo gafashe Komite ya Sadate,kahise gakora inama gahagarika uyu perezida kavuga ko yashyizweho mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko atari umunyamuryango wa Rayon Sports.

Umuryango wa Rayon Sports uhagarariwe mu mategeko na Ngarambe Charles,wahagaritse Sadate na Komite ye yashyizweho n’inteko rusange kandi ngo nta burenganzira ifite bwo gushyiraho umuyobozi kuko bufitwe na komite y’umuryango wa Rayon Sports.

Ku rundi ruhande,Munyakazi Sadate yabwiye Radio 10 ko ibyo aba bagabo bakoze ari ukwikinisha batazi neza amategeko ahubwo ngo bakwiriye kuza bakaganira bakareba uko bafatanya kuzahura iyi kipe igeze aharindimuka.

Munyakazi yavuze ko yatanze miliyoni 5 FRW mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo guhemba abakinnyi no kubishyura amafaranga babarimo babaguze bityo n’abandi bakunzi ba Rayon Sports bamwiyungaho bagatanga inkunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa