Kigali

Riyad Mahrez yajyanwe mu nkiko n’umukozi we wo mu rugo umushinja kumwambura amafaranga make cyane

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 2130

Rutahizamu wa Algeria na Manchester City,Riyad Mahrez,yajyanwe mu nkiko n’umukozi we wo mu rugo wareraga abana be amushinja kumwambura ibihumbi 3,600 by’amapawundi kandi uyu mukinnyi ahembwa ibihumbi 200 ku cyumweru.



Uyu mukozi wo mu rugo ukomoka muri Philippines witwa Catalina “Cathy” Miraflores w’imyaka 52,yababajwe no kwamburwa amapawundi angana n’ibihumbi 3,600 n’umukinnyi w’umuherwe Riyad wa Manchester City yari amaze igihe arerera abana.

Uyu mukozi uhembwa amapawundi 12 ku isaha yafashe umwanzuro wo kujyana mu nkiko uyu mukinnyi Riyad Mahrez aramutsinda,niko gutegekwa n’urukiko kumwishyura amafaranga ye.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe Cathy yagize ati “Ni umuntu mubi.Nakoze n’ingufu zanjye zose,igihe cyose.Nashakaga amafaranga yanjye aranyima.Sinari nzi icyo nakora.Nabaga mu cyumba cy’abana be kandi buri saha babaga bampamagara.Sinashoboraga kujya iwanjye kuko iyo abana babyukaga nagombaga kubitaho.Nakoze akazi kanjye neza sinzi impamvu atampembye.

Mahrez ni umunyabugugu.sinshaka kwica izina rye ariko agira ubugugu.Icyo nshaka ni amafaranga yanjye.”

Cathy yahawe akazi na Mahrez n’umugore we Rita muri Werurwe umwaka ushize.Bamusaba ko yabarerera abakobwa babo babiri ariko igihe cyo guhembwa ntiyabonye umushahara.

Aba bombi babaga mu mujyi wa London,bahaye Cathy akazi ko kurera aba bana iminsi 5 mu cyumweru, ubwo uyu mukinnyi yakinaga mu ikipe ya Leicester City.

Cathy yavuze ko mu minsi ya mbere byagendaga neza agahabwa amafaranga ye mu byumweru 2 cyangwa 3,akabona amafaranga yo kwishyurira umukobwa we ishuli.

Cathy yagize ati “Mu ntangiriro nta kibazo cyabaye.Bakiba London barishyuraga.Banyishyuraga neza n’amasaha y’ikirenga.

Uyu mukozi yabwiye The Sun ko uyu mukinnyi w’umuherwe uhembwa ibihumbi 200 by’amapawundi yamwirengagije ndetse yajyaga amwandikira buri gihe amwishyuza uyu mukinnyi akamwima amatwi.

Muri Mutarama nibwo uyu mukozi wo mu rugo yafashe umwanzuro wo kwitabaza inkiko ngo zimwishyurize Mahrez,yanga kwitaba urukiko kuwa 11 Kamena uyu mwaka kubera gutegura imikino y’igikombe cya Afurika.

Umucamanza witwa John Sherratt yategetse Mahrez n’umugore we kwishyura Cathy ibihumbi 3,612 y’umushahara bamugomba.




Mahrez n’umugore we bajyanwe mu nkiko kubera kwambura umukozi wabo wo mu rugo witwa Cathy

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 337 0

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 1281 0

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 2876 0

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari...

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier...
7 December 2019 Yasuwe: 3855 0

Aubameyang yahungabanyije ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal

Ibibazo bya Arsenal bikomeje kwiyongera kuko kapiteni wayo Pierre-Emerick...
7 December 2019 Yasuwe: 4943 0

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 3566 0