skol
fortebet

RNC yahagaritse by’agateganyo komite yayo yo muri Canada yashinjwekwigomeka

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

Ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC ryahagaritse by’agateganyo bane mu bagize komite nyobozi yaryo kubera gukora inama mu izina rya komite nshingwabikorwa y’intara ya Canada mu buryo buhabanye n’indangagaciro zayo ndetse no kwiha ububasha badafite.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza,abahagaritswe ni Simeon Ndwaniye umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor,Jean Paul Ntagaraumuhuzabikorwa wungirije w’intara ya Canada,Achille Kamana komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada,Tabita Gwiza komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi mu karere ka Windsor.

Itangazo ribahagarika byagateganyo ryashyizweho umukono na Jerome Nayigiziki,umuhuzabikorwa mukuru w’ihuriro nyarwanda RNC ku itariki ya 26 Ugushyingo uyu mwaka.

Dore uko itangazo riteye

Rwanda National Congress
1200 G Street,
NW, Suite 800
Washington D.C. 20005
United States of America
Washington tariki ya 26 Ugushyingo 2019

Impamvu : Guhagarikwa by’agateganyo
Ku mirimo yose y’Ihuriro

- Bwana Simeon Ndwaniye,Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor,

- Bwana Jean Paul Ntagara,Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada (wahagaritswe kuri uwo murimo by’agateganyo kubera gufatira umutungo w’Ihuriro) n’uw’akarere ka Ottawa- Gatineau,

- Bwana Achille Kamana,Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau,

- MadamuTabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor,

Mbandikiye mbamenyesha ko Biro ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda (RNC) yakiriye inyandiko-mvugo y’inama mwakoze uko muri bane ku itariki ya 21 Ugushyingo 2019; iyo nama ikaba yarakozwe mu izina rya Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada.

Biro nkuriye yasuzumanye ubwitonzi ibikubiye muri iyo nyandiko-mvugo, isanga inama mwakoze ihabanye cyane n’amategeko, amahame n’indangagaciro Ihuriro rigenderaho.

Inama yanyu yihaye ububasha idafite na gato ifata ibyemezo bidahwitse na gato, yiha uburenganzira bwo guhagarika umuhuzabikorwa w’intangarugero kugeza ubu mu maso y’Ihuriro muri rusange, igerekaho no kwihanangiriza abayobozi babakuriye, ari bo:

- Umuhuzabikorwa wungirije wa 3 ukuriye abahuzabikorwa b’intara zose akaba anabibangikanyije n’imirimo y’umubitsi mukuru
- Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
- Umwe mubagize akanama k’inararibonye
Mutaretse na bagenzi banyu muhuriye muri Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada.

Kubera uburemere bw’amakosa mwakoze kandi mu rwego rwo guca akajagari no kubungabunga ubusugire bw’Ihuriro Nyarwanda, mbamenyesheje ko guhera uyu munsi tariki ya 26 Ugushyingo 2019, muhagaritswe by’agateganyo ku mirimo yose buri wese yakoraga mu izina ry’Ihuriro.

Muzahabwa igihe gihagije cyo kwisobanura imbere y’inzego zibishinzwe kugirango icyemezo cya burundu kizafatwe ntawuzinzikiranyijwe cyangwa ngo aniganwe ijambo.

Mugire amahoro!
​Jerome Nayigiziki
​Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
​(Sé)

Bimenyeshejwe:
– Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda (bose)
– Abahuzabikorwa b’intara (bose)
– Umugenzuzi Mukuru
– Ukuriye inteko y’Inararibonye
– Abagize Komite Nshingwabikorwa n’abayoboke b’Intara ya Canada (bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa