skol
fortebet

Robin Van Persie yatangaje abakinnyi 6 afata nk’ab’ibihe byose mu mupira w’amaguru

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuholandi Robin van Persie waciye ibintu mu makipe akmeye nka Arsenal na Manchester United yatangaje abakinnyi 6 afata nk’ab’ibihe byose muri ruhago batarimo Umunya Brazil,Pele.

Sponsored Ad

Uyu mugabo waretse umupira mu minsi ishize agahita yerekeza mu gusesengura imikino kuri BT yatangaje abakinnyi 6 afata nk’ab’ibihe byose muri ruhago.

Van Persie yagize ati “Ni Johan Cruyff, Diego Maradona, Zinedine Zidane, Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Ronaldo de Lima."

Zidane na Ronaldo wo muri Brazil batwaye Ballon d’Or 2 buri wese,mu gihe Maradona ari umwe mu banya Argentina bakoze amateka adasanzwe mu mupira. Johan Cyruff yatwaye Ballon d’Or 3 [1971, 1973, 1974].

Lionel Messi yatwaye Ballon d’Or 6 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 5.

Robin van Persie ari ku mwanya wa 12 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Premier League bigera kuri 144 muri Man United na Arsenal.

Ibitekerezo

  • Zidane tatwaye balon dor imwe, mwibeshye

    Yibeshye ronaldinho gauco amushyizehe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa