skol
fortebet

Roman Abramovic yahishuye impamvu ikomeye yatumye yirukana Frank Lampard

Yanditswe: Monday 25, Jan 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea bwamaze gutangaza ko bwirukanye umutoza Frank Lampard wari umaze umwaka urenga ari umutoza w’ikipe kubera ahanini umusaruro muke ndetse ngo ntiyagaragazaga ko ashobora kwisubiraho.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Chelsea igeze ku mwanya wa 9 n’amanota 29 kandi ariyo yakoresheje Amafaranga menshi igura abakinnyi mu mpeshyi ishize aho yarekuye miliyoni 200 z’amapawundi,umuherwe wayo Roman Abramovich yahisemo kwirukana Frank Lampard.

Ku nshuro ya mbere,Roman Abramovich,yavuze ku mutoza yirukanye cyane ko mu batoza 9 baheruka kwirukanwa n’uyu muherwe ntawe yigeze avugaho.

Uyu muherwe yavuze ko Lampard ari umugabo ufite ubunyangamugayo mu butumwa bwasohowe n’ikipe uyu munsi ku gicamunsi hatangazwa ko yirukanwe.

Yagize ati “Iki n’icyemezo kigoye cyane ikipe ifashe,atari uko gusa mfitanye umubano mwiza na Frank ahubwo kubera ko nanamwubaha.

N’umugabo ufite ubunyangamugayo bwinshi kandi ufite amahame y’ubunyamwuga menshi agenderaho.Ariko kubera ibihe turimo,turizera ko ari byiza guhindura abatoza.

Mu izina rya buri wese mu ikipe,ubuyobozi by’umwihariko nanjye ubwanjye,dushimiye Frank akazi gakomeye yakoze nk’umutoza mukuru kandi tumwifurije gutsinda mu hazaza he.

N’umunyabigwi ukomeye mu ikipe yacu kandi icyubahiro cye hano ntikizahinduka.Azahora ahabwa ikaze hano Stamford Bridge.

Ubu butumwa bwa Abramovich bwunganiwe n’ubw’ikipe bugira buti “Umusaruro uheruka ntabwo uhuye nibyo ikipe yifuzaga kuko usize ikipe muri kimwe cya kabiri cy’urutonde rusange ndetse nta n’icyziere cy’uko hari icyahinduka.”

Thamas Tuchel waherukaga kwirukanwa na PSG yo mu gihugu cy’ubufaransa niwe ushobora guhita asimbura Flank Lampard nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bikomeje kubitangaza.

Amakuru atangazwa na Sportsmail avuga ko abakinnyi ba Chelsea basabwe kugera ku kibuga cy’imyitozo nimugoroba ariko batigeze babwirwa ku by’umutoza mushya.

Amakuru avuga ko Lampard yashwanye n’umuyobozi w’ikipe Marina bapfa ko yafashe nabi umunyezamu Kepa baguze miliyoni 72 z’amapawundi akagera ubwo agura Edouard Mendy.

Lampard kandi yababaje abayobozi be ubwo yasabaga izindi miliyoni zisaga 81 zo kugura Declan Rice muri West Ham kandi hari abakinnyi afite adakoresha.

Bamwe mu bakinnyi ba Chelsea ntibishimiye uko uyu mutoza yateguraga imikino nuko bafatwaga aho bamwe ngo bari batangiye kwigomeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa