skol
fortebet

Romelu Lukaku yatangaje ubugome bukomeye yakorewe mu ikipe ya Manchester United yahozemo

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku yatangaje ko yari arambiwe gukinira ikipe ya Manchester United kuko iyo yabaga itsinzwe babimugerekagaho we na Alexis Sanchez na Paul Pogba kandi ataribo bayikinira bonyine.

Sponsored Ad

Uyu Mubiligi uherutse kugurwa miliyoni 73 z’amapawundi na Inter Milan yabwiye LightHarted Podcast ko yanze ikipe ya Manchester United kubera ko imyitwarire mibi yayo bayimugerekagaho we na bagenzi be Pogba na Alexis.

Yagize ati “Bagomba gushaka undi muntu.Yari njye Pogba na Alexis.nitwe 3 buri gihe bagerekagaho umusaruro mubi.Njye nabibonye mu nzira nyinshi.Abantu benshi ntibumvaga ko nakina muri Manchester United.Nabyiyumvisemo nkurikije n’ibiganiro nagiye numva,nari mbizi.Njye ikintu kinseta ni ukuntu mu ikipe yanjye byangaga nagera mu ikipe y’igihugu bigakunda.”

Lukaku yavuze ko abizi ko atitwaye neza ariko ngo atariwe wa mbere byabayeho kuko ngo ni umupira w’amaguru kandi ubu arishimye.

Yagize ati “Meze neza ndabizi ibyabaye atari njye njyenyine byabayeho,ni umupira benshi byababayeho.Niba banenga simbyitayeho,icyo nzicyo ni uko bibaho mu mupira.”

Lukaku yavuze ko United ifite ikipe nziza yuzuye abakinnyi bafite impano gusa icy’ingenzi ari uko yakubaka ikipe ikomeye.




Lukaku yavuze ko Manchester United yananiwe kumwitaho ariyo mpamvu yigendeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa