skol
Kigali
startimes

Ronald Koeman yanenze bikomeye abakinnyi ba FC Barcelona nyuma yo gutsindwa na Cadiz

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 December 2020 Yasuwe: 4364

Umutoza wa FC Barcelona, Ronald Koeman,yavuze ko abakinnyi be bakwiriye kunengwa cyane kubera uburyo batsinzwe mo n’ikipe ya Cadiz izamutse vuba mu kiciro cya mbere mu buryo bugayitse.


Mu mukino waraye ubaye mu ijoro ryakeye,Cadiz yakiriye FC Barcelona ku kibuga cyayo iyitsinda ibitego 2-1 iba ikipe ya mbere izamutse muri La Liga itsinze Real Madrid na FC Barcelona mu gice kibanza cya shampiyona.

Umutoza Ronald Koeman yavuze ko imyitwarire y’abakinnyi be yo kudahangana ikwiriye kunengwa ndetse ngo uyu Muholandi yababajwe bikomeye n’uburyo igitego cy’intsinzi cya Cadiz cyabonetse.

Ikinyamakuru Marca cyasubiyemo amagambo yatangaje kiti “Gutsindwa n’ibintu bigoye gusobanura.Twaje hano nyuma y’imikino myiza twari duherutse gukina ariko igice cya mbere cyari kibi cyane.Twari beza mu gice cya kabiri ariko uburyo twatsinzwemo buteye agahinda.

Twatsinzwe kubera ikosa ritunguranye utagakwiriye gukora.Byaturutse ku kuba tutahaye agaciro umukino.Ubwitange bwari hasi atari kuri ba myugariro gusa ahubwo ku ikipe yose.

Byagorana gusobanura ibitego twinjijwe.Ndatekereza ko byaturutse ku kudaha agaciro umukino.Twabuze guhanganira umupira.Birashoboka ko ariyo mpamvu twinjijwe ibitego.Biragoye gusobanura igitego cya kabiri.”

Alvaro Gimenez niwe watsindiye Cadiz igitego cya mbere hanyuma FC Barcelona iza kucyishyura binyuze kuri Alcala witsinze.

Cadiz yaje kubona igitego cya kabiri ibifashijwemo na rutahizamu uzwi cyane witwa Alvaro Negredo.

FC Barcelona yakomeje kujya mu mazi abira kuko yagumye ku mwanya wa 07 aho irusha amanota 3 gusa ikipe zimanuka mu cyiciro cya kabiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa Liverpool amerewe nabi cyane n’abafana ashinjwa gutsindisha...

Ikipe ya Liverpool ikomeje kujya mu bihe bibi cyane mu mupira w’amaguru yaba...
25 January 2021 Yasuwe: 3540 0

Rwatubyaye Abdul yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu mu yindi...

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye...
25 January 2021 Yasuwe: 2867 0

Abafana ba Chelsea basabiye umusifuzi David Coote ikarita itukura nyuma yo...

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo,abafana ba Chelsea basabye...
25 January 2021 Yasuwe: 3089 0

Fenerbahce yatakambiye abafana ngo bayifashe kwishyura Mesut Ozil yemereye...

Ikipe ya Fenerbahce yo muri Turkia yatangiye kuganyira abafana bayo kugira...
25 January 2021 Yasuwe: 3366 0

Abakinnyi 4 n’umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru muri Brazil baguye mu...

Abakinnyi 4 b’ikipe yitwa Palmas yo mu cyiciro cya 4 na perezida wayo baguye...
24 January 2021 Yasuwe: 4971 0

Amavubi yageze Amahoro mu mujyi wa Limbe agomba guhanganiramo na...

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yageze mu mujyi wa Limbe ivuye Douala aho izakina...
24 January 2021 Yasuwe: 4441 0