skol
fortebet

Ronaldinho ntiyemera ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi mu mateka

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umukinnyi w’igihangange ku isi,Ronaldinho yabwiye abanyamakuru ko atemera ko Lionel Messi ari umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka ya ruhago ngo ahubwo n’umukinnyi mwiza mu gihe cye.

Sponsored Ad

Ronaldinho yavuze ko atemera ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka y’umupira w’amaguru gusa yemera ko ari umukinnyi mwiza mu gihe cye.

Yagize ati “Sinavuga ko Messi ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose,ariko niwe mukinnyi mwiza mu gihe cye.Nishimira Messi kuko n’inshuti yanjye ndetse n’urugero rwiza mu ikipe ya FC Barcelona.

Sinkunda amagereranya kuko biragoye kumenya umwiza mu mateka hagati ya Diego Maradona, Pele na Ronaldo.”

Ronaldinho watwaye Ballon d’Or 2 n’umwe mu bakinnyi bazahora bibukwa mu mateka y’isi kubera ubuhanga bwo gucenga yari yihariye.

Messi amaze gutwara Ballon d’Or 6 ndetse benshi bemeza ko ariwe mukinnyi mwiza mu mateka ya ruhago gusa Ronaldinho yavuze ko we atahita abyemeza kuko ngo hari abandi bakomeye babayeho.


Ronaldinho ntiyemera ko Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka ya ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa