skol
fortebet

Ronaldinho yafashe umwanzuro utunguranye kubera kunanirwa kwakira urupfu rw’umubyeyi we

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

Uwabaye umukinnyi wa mbere ku isi,Ronaldinho,wakinnye mu makipe nka FC Barcelona na AC Milan yananiwe kwitabira umuhango wo gushyingura nyina Miguelina Eloi Assis dos Santos ku cyumweru kubera kunanirwa kubyakira.

Sponsored Ad

Ronaldinho yari ayoboye umupira w’amaguru kuva mu gikombe cy’isi cya 2002 kugeza muri 2006 kubera ahanini amacenga ye yahogozaga benshi.

Uyu mukinnyi yigeze gutangaza ko uyu mubyeyi we yamubaye hafi cyane mu buzima bwe bwa ruhago,ariyo mpamvu buri wese yakumva impamvu uyu mukinnyi yananiwe kujya gushyingura umubyeyi we.

Icyakora,mukuru we Roberto na mushiki we Deisi bitabiriye uyu muhango wo gusezera ku mubyeyi wabo w’imyaka 71 wazahajwe na Covid-19.

Umuvugizi w’irimbi rya Jardim da Paz mu mujyi wa Porto Alegre yavuze ko uyu wahoze ari umukinnyi w’imyaka 40 yananiwe kubaherekeza kubera agahinda.

Kuwa 21 Ukuboza umwaka ushize,Ronaldinho yatangaje ko nyina yakundaga cyane arembejwe cyane na Coronavirus gusa nyuma y’urupfu rwe nta kintu aratangaza.

Yagize ati “Nshuti zanjye,Mama arwaye covid turi kurwana n’uko yakira.Ararembye cyane ariko ari guhabwa buri kimwe ngo abashe gukira.Ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu,imbaraga zanyu n’uburyo mukomeje kugaragaza ko mutwitaho.Komera mama.”

Ronaldinho akiri muri gereza muri Paraguay azira gukoresha impapuro mpimbano,yatangarije abanyamakuru ko ikintu cya mbere azakora ari ugusoma uyu mubyeyi we.

Ronaldinho yahishuye ko muri 2013 yari agiye gusezera ku mupira w’amaguru kubera ko nyina yari arwaye kanseri.

Papa wa Ronaldinho witwaga Joao de Assis Moreira,nawe wari umukinnyi wa ruhago, we yapfuye ubwo Ronaldinho yari afite imyaka 8 arohamye muri pisine.

Kimwe n’abagize umuryango we,Ronaldinho yahinduye ishusho y’imbuga nkoranyambaga umukara mu rwego rwo kunamira uyu mubyeyi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa