skol
fortebet

Ronaldinho yakoreye amakosa muri hoteli afungiyemo

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru nka Ronaldinho yishe amabwiriza yahawe muri hoteli afungiyemo atumiza abanyamideli bo muri Paraguay baza kubyinana nawe.

Sponsored Ad

Kuva muri Mata uyu mwaka, Ronaldinho wafatanwe pasiporo y’impimbano ashaka kwinjira mu gihugu cya Paraguay afungiwe muri Palmaroga Hotel yo mu mujyi wa Asuncion.

Azakomeza gufungurwa muri iyi nzu kugeza agejejwe imbere y’urukiko kuwa 24 Kanama uyu mwaka.

Nkuko ikinyamakuru HOY cyabitangaje,Ronaldinho yishe amabwiriza yahawe mbere yo gufungirwa muri iyi Hoteli,akoreramo ikirori cyitabiriwe n’abanyamideli b’uburanga.

Amakuru avuga ko abagore bitabiriye iki kirori bahawe impano n’agasembuye.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ndakeka ko ari abanyamideli kuko bari beza cyane.abari bazwi bahitaga binjirira muri parking ariko abatazwi bavaga mu modoka imbere ya hoteli,bagategereza bakaza kubafata.”

Ronaldinho na Roberto de Assis Moreira batawe muri yombi muri Werurwe 2020 bashinjwa gukoresha impapuro mpimbano.

Ronaldinho yakoreye isabukuru y’imyaka 40 muri gereza imfungwa zimutegurira umutsima n’inyama idasanzwe.

Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaúcho’, umunya-Brezil yamamaye cyane mu makipe nka FC Barcelone, PSG,AC Milan n’izindi z’iwabo.

Ronaldinho w’imyaka 40 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta byangombwa bari bafite bibemerera gukandagira ku butaka bwa Paraguay.

Ikinyamakuru ‘La Nacion’ cyavuze ko aba bombi bafatanywe ’Passports’ zanditseho ko bakomoka mu gihugu cya Paraguay ubwo bari mu kabyiniro ’Night Club’ bahita bacumbikirwa na Police y’igihugu kugira ngo hatohozwe neza ubuziranenge bw’ibyangombwa byabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi yo muri Paraguay, rivuga ko Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire Nelson Belotti ufite casino.

Uyu munya-Brezil yari ategerejwe mu bikorwa byo kwamamaza byari kuzatumirwamo n’itangazamakuru byari kuberamo no guconga ruhago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa