skol
fortebet

Ronaldo mukuru yatangaje abakinnyi 5 akunda kureba batarimo Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

Umunya Brazil w’umunyabigwi cyane,Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo yatangaje ko mu bakinnyi akunda kureba bakina muri iki gihe barangajwe imbere na Lionel messi ariko ntiyigeze ashyiramo Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Ronaldo waguze ikipe ya Valladolid, yavuze ko umukinnyi akunda kureba kurusha abandi ari Lionel Messi ariko yatunguye benshi ubwo yirengagizaga kizigenza w’umunya Portugal,Cristiano Ronaldo,ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani.

Nyuma yo kuvuga Messi nk’umukinnyi wa mbere akunda,yakurikijeho Mohamed Salah wa Liverpool,rutahizamu wa Real Madrid witwa Eden Hazard n’abandi ba rutahizamu ba Paris Saint-Germain barimo Neymar na Kylian Mbappe.

Mu kiganiro yahaye AS,Ronaldo yagize ati “Messi niwe wa mbere afite impano idasanzwe tuzamara imyaka 20 cyangwa 30 dushaka umeze nkawe.Nkunda kureba nanone Salah, Hazard, Neymar bakina na Kylian Mbappe.

Ronaldo yasubije abamugereranya na Kylian Mbappe ko nubwo bafite ibyo bahuriyeho ariko biba bigoye kugereranya abakinnyi.

Yagize ati “Havugwa abakinnyi benshi dukina kimwe,abafite umuvuduko mwinshi,bafite ubuhanga bwo gutsinda,bazi gufata imyanya neza mu kibuga,bakinisha amaguru yombi,basatira cyane.

Dufite ibyo duhuriyeho gusa sinkunda igereranya by’umwihariko ku bakinnyi batakinnye mu gihe kimwe kuko ibihe biba bitandukanye.”

Benshi mu bakunzi ba ruhago bibajije ukuntu Ronaldo yirengagije Cristiano Ronaldo kandi ari kizigenza ndetse mbere ya Coronavirus yari amaze gutsinda ibitego 25 mu mikino 32 yakiniye Juventus.

Cristiano Ronaldo na Messi bamaze gutwara Ballon d’Or 11 muri 12 ziheruka ndetse bombi bamaze gutwara UEFA Champions League 9 bombi.

Umutoza w’icyamamare Jose Mourinho watwaye ibikombe bikomeye mu makipe atandukanye arimo Chelsea,Inter Milan,Manchester United na Real Madrid,aherutse gutangaza ko uwahoze ari rutahizamu wa Brazil Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo yarushaga ubuhanga Messi na Ronaldo.

Jose Mourinho wahawe akazi ko gutoza Tottenham nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018, mu mwaka ushize yabwiye ikinyamakuru Livescore ko afata Ronaldo mukuru nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho barimo na Cristiano Ronaldo na Messi.

Yagize ati “Ubwo yari muri FC Barcelona ya Bobby Robson,nabonye ko ari we mukinnyi mwiza nabonye mu kibuga.Imvune zishe impano yashoboraga gukora ibitangaza birenze ibyo yakoze ariko impano yari ifite imyaka 19 yari itangaje cyane.Cristiano Ronaldo na Messi bamaze igihe kinini bakina.Bamaze imyaka 15 bari ku rwego rwo hejuru ariko turebye ku buhanga n’impano bombi nta numwe warusha Ronaldo.”

Mourinho yavuze ko igitego Ronaldo yatsinze PSG mu mujyi wa Rotterdam mu mwaka wa 1997 ubwo yakiniraga FC Barcelona cyari gitangaje.

Ronaldo wagize imvune ikomeye yatumye amara imyaka 3 adakina,yakinnye imikino itageze kuri 450 mu buzima bwe nk’umukinnyi ariko atwara ibikombe bikomeye birimo iby’isi 2,aba umukinnyi wa FIFA inshuro 3 ndetse atwara na Ballon d’Or.





Aba nibo bakinnyi 5 Ronaldo akunda kureba bakina muri iki gihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa