Kigali

Cristiano Ronaldo yateje impaka ndende kubera ibyo yatangaje ko yari kugeraho iyo akinira Brazil

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 November 2019 Yasuwe: 4952

Ronaldo ubura igitego 1 gusa ngo yuzuze ibitego 100 mu ikipe ya Portugal yabwiye Danilo bakinannye muri Real Madrid banakinana ubu muri Juventus ko iyo akinira Brazil yari kubasha ibindi bikombe by’isi 5.



Ronaldo yabwiye uyu myugariro Danilo ko iyaza gukinira igihugu cya Brazil,yari kugifasha gutwara ibikombe by’isi 5 byiyongera ku bindi 5 ifite kugeza ubu aho ari nacyo gihugu gifite ibikombe by’isi byinshi.

Danilo yabwiye ikinyamakuru Football ati “Namumenye ubwo twakinanaga muri Real Madrid ndetse nishimiye ko turi kumwe muri Juventus.Uretse kuba afite ubuhanga bwinshi,Ronaldo akunda kwita ku busobanuro bw’ibyo yagezeho.

Yigeze kumbwira ko iyo aza kuba yarakiniye Brazil gutwara ibindi bikombe by’isi 5.

Nyuma y’umwaka wa 2002,Brazil yasezerewe muri ¼ cy’igikombe cy’isi inshuro 3 hanyuma iba iya 4 mu gikombe cy’isi cya 2014 yakiriye.

Brazil iheruka igikombe cy’isi 2002 yatwaye ibifashijwemo n’abarimo Ronaldo na Rivaldo gusa nyuma yo gusezera kw’aba bakinnyi iki gihugu cyasubiye inyuma cyane.

Aya magambo ya Cristiano Ronaldo yatumye benshi bajya impaka cyane bavuga ko Atari guhesha iki gihugu ibi bikombe by’isi 5 abandi bemeza ko yari gufatanya n’abakinnyi bakomeye Brazil ihorana bakabyegukana.

Ronaldo yafashije Portugal idakanganye kwegukana Euro 2016 ndetse ahesha iki gihugu igikombe cya UEFA Nations League.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bayingana wayoboraga FERWACY na komite ye yose beguye ku mirimo...

Amakuru agera ku Umuryango n’uko ,mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019,...
7 December 2019 Yasuwe: 657 0

Sugira Ernest yitangiye umuryango we aburizamo itezwa cyamunara ry’inzu ya...

Umukinnyi ukina nka rutahizamu mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe...
7 December 2019 Yasuwe: 1747 0

Ikipe ya Chelsea yari imaze iminsi mu bihano yongeye gukomorerwa kugura...

Ikipe ya Chelsea ubu yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya muri Mutarama...
7 December 2019 Yasuwe: 487 0

Zlatan Ibrahimovic yongeye kwibasira Cristiano Ronaldo bagiye guhanganira...

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic ukunze kuvuga amagambo atuma benshi...
6 December 2019 Yasuwe: 2507 0

Ikipe ya Everton yirukanye umutoza wayo

Ikipe ya Everton yatangaje ko yirukanye umutoza wayo,umunya Portugal Marco...
6 December 2019 Yasuwe: 941 0

Rayon Sports yazanye rutahizamu wakinnye igikombe cy’isi U20 anakina mu...

Rayon Sports yatangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry...
6 December 2019 Yasuwe: 3924 0