skol
fortebet

Ronaldo yagiriye inama Real Madrid y’uwo ikwiriye kugura hagati ya Neymar Jr na Mbappe

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’umunya Brazil, Ronaldo Luís Nazário de Lima yagiriye inama ikipe yahozemo ya Real Madrid ko rutahizamu Kylian Mbappe ariwe mukinnyi ukwiriye kugurwa n’ikipe ishaka gutera imbere kurusha Neymar Jr.

Sponsored Ad

Ronaldo Luís Nazário de Lima yavuze ko yizeye ko Real Madrid izagura Mbappe aho kugura Neymar Jr bakinana muri PSG.

Ati “Kugeza ubu ntabwo ikibazo ari urusha undi hagati yabo,ahubwo Real Madrid ishaka gushora amafaranga yayashora itekereza kuri ejo hazaza. Neymar afite imyaka 28 mu gihe Mbappe afite 22.Ugiye gushora amafaranga wagura umuto muri bo.”

Mbappe na Neymar bitezwe cyane ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League utegerejwe na benshi kuri iki cyumweru saa tatu.

Neymar yatwaye Champions League muri 2015 ari kumwe na Barca mu gihe uyu mwaka wa 2019-20, yafashije PSG kwegukana Ligue 1, Coupe de France, Coupe de la Ligue na Trophee des Champions.

Ronaldo yagize icyo amusaba ati “Akeneye kwegukana Champions League kugira ngo yuzuze neza umwaka we neza.Yakinnye neza muri uyu mwaka by’umwihariko muri iyi mikino yimuriwe muri Portugal.Yaremye uburyo bwinshi bw’ibitego,ariko yagiye abura gutuza kugira ngo atsinde amahirwe menshi yabonye.Nagira amahirwe no gutuza ashobora gutsinda igitego ku mukino wa nyuma.”

Abajijwe ku biri kuvugwa ko Messi yava muri Barcelona,Ronaldo yagize ati “Ntabwo bishoboka ko Messi yava muri FC Barcelona kubera ubukungu bwifashe nabi I Burayi.Messi n’ikirango cy’ikipe ndamutse ndi Barcelona sinamureka ngo agende.

Messi afitanye umubano wihariye n’ikipe,sintekereza ko yahagarika urukundo afitiye ikipe.Nibyo arababaye kubera uko batsinzwe muri Champions League…Akeneye ko ikipe itekereza gukora ikintu gikomeye mu gutegura umwaka w’imikino utaha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa