skol
fortebet

Ronaldinho yafatiwe mu kindi gihugu afite Pasiporo mpimbano[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ronaldo de Assis Moreira, umunya-Brezil wabiciye bigacika nka Ronaldinho muri ruhago, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa kwinjira muri Paraguay akoresheje passport y’impimbano.

Sponsored Ad

Ronaldinho wahoze ari umusitari wa Barcelona na PSG yafungiwe mu gihugu cya Amerika yepfo cya Paraguay nyuma yo gukekwaho gutanga inyandiko mpimbano

Nk’uko ikinyamakuru La Nacion kibitangaza, ngo pasiporo yabonetse muri hoteri bari bacumbitsemo yanditseho amazina ya Ronaldinho na Roberto bafite ubwenegihugu bwa Paraguay, aho passport ya Ronaldinho igaragaza amazina ye ya nyawe ndetse n’igihe yavukiye ariko ikavuga ko ari umwenegihugu wa Paraguay.

Ronaldinho n’umuvandimwe we bagumye muri iyi hotel kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wakane ubwo byatangazwaga n’abayobozi baho.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi yo muri Paraguay, rivuga ko Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire Neslson Belotti ufite casino.

Uyu munya-Brezil yari ategerejwe mu bikorwa byo kwamamaza byari kuzatumirwamo n’itangazamakuru kugirango nabyo bizabe abatangabuhamya by’uko yasabanye n’abafana be.

Kugeza ubu Ronaldinho nta pasiporo yo muri Brezil yari afite kubera ibihano byerekeranye n’ibidukikije yahawe muri 2018, aho we na murumuna we bahamwe n’icyaha cyo kubaka umutego wo kuroba mu buryo butemewe n’amategeko ku kiyaga cya Guaiba mu 2015, nta ruhushya rukwiye bari bafite mu kubungabunga ibidukikije.

Ronaldinho yakiniye amakipe menshi akomeye arimo PSG,Barcelona, Ac Milan, ikipe y’igihugu ya Brezil ndetse n’andi makipe akomeye, akaba yarasezeye kuri ruhago mu mwaka wa 2015. akoresheje passport y’impimbano.

Ibitekerezo

  • Atwibukije bafunga Rugwiro ku Gisenyi nawe bamuhora ibyangombwa.Ariko tuge tumenya ko kera isi yari igihugu kimwe kivuga ururimi rumwe nkuko Intangiriro 11:1 havuga.Ibihugu byazanywe n’intambara.Ariko isi nshya ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,izongera ibe igihugu kimwe gituwe gusa n’abantu bumvira Imana kandi bakundana bose.Passports na Visas bizavaho burundu.Ibibazo byose bizavaho,harimo n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo iteka ryose,Yesu yasize adusabye gushaka ubwami bw’Imana,ntitwibere gusa muli shuguri,politike,etc...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa