skol
fortebet

Rugwiro Herve yaburanye asabirwa gufungwa by’agateganyo n’ubushinjacyaha

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Myugariro Rugwiro Herve wa Rayon Sports,yagejejwe imbere y’urukiko aburana kw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo kwambuka umupaka w’u Rwanda na RDC binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Imbere y’urukiko,Ubushinjacyaha bwareze Rugwiro ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa nta n’uburenganzira bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Umwunganizi wa Rugwiro mu mategeko, Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa Rayon Sports, yavuze ko Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ayimaranye igihe kinini.

Yasabye urukiko kureba neza mu bushishozi bwabo byibuze bagatanga n’ingwate zitandukanye kuko hari umubyeyi we, umuryango mugari wa Rayon Sports ndetse na we ubwe bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.

Urukiko rwatangaje ko urubanza ruzasomwa kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 saa tanu za mu gitondo, hemezwa niba Rugwiro afungwa iminsi 30 cyangwa akarekurwa.

Rugwiro Herve Amadeus watawe muri yombi kuwa 17 ukuboza 2019 azira kwambuka umupaka w’u Rwanda yerekeza muri RDC mu buryo butemewe,uyu munsi ubaye uwa 14 afungiwe i Rubavu ari naho yaburaniye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa