addresiya
Kigali
startimes

Rugwiro Herve yatangaje abakinnyi birukanwe muri APR FC bikamutungura n’umukinnyi yakunze muri Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 July 2019 Yasuwe: 10511

Myugariro mushya wa Rayon Sports,Rugwiro Herve yatangaje byinshi ku byerekeye ubuzima bwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi atazibagirwa bagize impinduka ku buzima bwe.



Uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda yaganiriye n’ikinyamakuru Funclub agitangariza ko yatunguwe no kumva APR FC yirukana abakinnyi barimo Rusheshangoga,Imran n’abandi babanzaga mu kibuga aho yemeje ko gutandukana na myugariro Buregeya byamugoye.

Yagize ati “Akenshi iyo ubanza mu kibuga ukabona umuntu akinnye imikino 20 muri 25,ntabwo wamuha amahirwe yo kwirukanwa kereka wenda yitwaye nabi.Nka Kimenyi yarantunguye,Michel,Imran,ni abantu b’abarwanashyaka twahoranaga mu kibuga,niko nabyita.Nari nzi ko umuntu yazira nko kwitwara nabi gusa mu buzima n’ibintu bisanzwe kuko no mu kazi runaka umuntu bamukuraho kandi wari uziko ashoboye.”

Rugwiro yavuze ko atazibagirwa umutoza Andreas wamuvanye I Huye akamuzana I Kigali ndetse n’ukuntu umunyezamu Ndoli Jean Claude yamufashije akiri umwana bikamufasha kuzamuka.

Rugwiro usanzwe agira amagambo make cyane,yatangaje ko kuva ku munsi wa mbere yakunze abafana ba Rayon Sports ndetse bamweretse ko agomba gukora cyane kugira ngo abahe byinshi.

Kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sports,Rugwiro yavuze ko umukinnyi yakunze ndetse yaha n’igihembo ari Jules Ulimwengu,yemeza ko buri myugariro wese akunda ba rutahizamu bashoboye.

Rugwiro yavuze ko yanga ba rutahizamu bagufi kuko bamubangamira cyane ko ari muremure ndetse badakunda guhangana mu bigango.

Rugwiro yavuze ko yagowe bikomeye no gutandukana na myugariro Buregeya Prince kuko yifuzaga gukomeza kumufasha ndetse asaba abayobozi kumwitaho cyane.

Uyu myugariro wari umaze igihe kirekire muri APR FC yavuze ko nta bwoba afite ko azabura umwanya muri Rayon Sports bitewe n’uko ifite ba myugariro benshi cyane ko ngo we yiteguye kwitanga cyane.

Mu bwana bwe myugariro Rugwiro Herve yavuze ko ikintu yibuka kikamusetsa ari ukuntu yigeze kujya ku musigiti akabona abantu bari gusari,basohoka akabiba ibitabo byabo n’umukeka bakoreshaga hanyuma umubyeyi we akamutegeka kubisubiza ku musigiti bose bari kumureba.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kamayirese

    Rugwiro we humura umukoresha afite uburenganzira bwo gutandukana n’umukozi igihe cyose abona hari ikitagenda neza n’ubwo yaba ari umukozi mwiza................... Reka nitumire Umuryango muntumikire kuko mbizeye. ubutumwa bwanjye nubwo gusaba ubuyobozi bwa APR FC kuzareba uburyo yazafasha nka Ngabo Albert gukomeza carriere ye m’urundi rwego kuko agira discipline n’ibindi yabishobora. njye musabiye niba bishoboka bakamwegereza Rubona maze bagakomeza kurerera u Rwanda

    July 2019

Inzindi nkuru

Usain Bolt arashinjwa gushaka guca inyuma umugore we ubwo yari...

Umunya Jamaica witwa Usain Bolt wamaze igihe kinini ari nimero ya mbere ku...
24 May 2020 Yasuwe: 775 0

Iragire saidi yatangiye kotsa igitutu Rayon Sports ngo imurekure yerekeze...

Myugariro Iragire Saidi yamaze kwandikira RAYON SPORTS FC ayisaba kumuha...
24 May 2020 Yasuwe: 1830 0

Robin Van Persie yatangaje umutoza wamukubise urushyi n’umwiza kurusha...

Uwahoze ari kabuhariwe mu gutsinda ibitego mu Bwongereza,Robin van Persie...
24 May 2020 Yasuwe: 2721 0

Myugariro Irambona Eric wari umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports...

Myugariro Irambona Eric wari ufite agahigo ko kuba umukinnyi umaze imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 1709 0

N’Golo Kante yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ikintu gihenze yaguze...

Umukinnyi wa Chelsea, N’Golo Kante usanzwe uzwiho kwicisha bugufi no...
23 May 2020 Yasuwe: 3928 0

Habuze gato ngo Lionel Messi asezere mu ikipe ya FC Barcelona

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine Lionel Messi umaze imyaka igera...
22 May 2020 Yasuwe: 3895 0