skol
fortebet

RURA yabujije Moto na Taxi-Voiture gutwara abagenzi binjira n’abasohoka muri Kigali

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo Ngenzuramikorere,RURA,cyatangaje ko Moto na Taxi-Voiture bibujijwe gutwara abagenzi binjira n’abasohoka muri Kigali nyuma y’aho ibi binyabiziga byari byamaze gufata isoko ryakorwaga na Bisi zitwara abagenzi mu Ntara.

Sponsored Ad

Nyuma y’umunsi umwe inama y’Abaminisitiri yo ku 26 Kanama 2020 ibaye igafata ibyemezo bitandukanye birimo n’icyo guhagarika imodoka rusange zikora ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, abagenzi bifuzaga kurya hirya no hino mu ntara bagaragaye batega moto kugira ngo babashe kujya mu ntara.

Kuri uyu wa 28 kanama RURA ibinyujije kuri Twitter yavuze ko moto na Taxi-voiture nabyo bitemerewe gukora ingendo zirenga Kigali zijya mu Ntara cyangwa zivayo.

Yagize iti “Dushingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri 26/8/2020,turamenyesha Abaturarwanda bose ko nta TAXI VOITURE cg MOTO yemerewe gutwara abagenzi ibavana mu mujyi wa Kigali ibajyana mu ntara, ndetse ntayemerewe kubavana mu ntara ibinjiza mu mujyi wa Kigali"

Muri iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu,hafatiwe izindi ngamba zirimo ko ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.

Indi myanzuro yafashwe nuko inzego za Leta zizakomeza gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi batarenze 30 ku ijana abandi bagakorera mu rugo ndetse bakanasimburana.

Inzego z’abikorera nazo zigomba gukora ariko buri rwego ntirurenze abakozi 50 ku ijana abandi bagakorera mu rugo nabo bakajya basimburana.

Amasoko n’amaduka yemerewe gukora ariko hagakora abantu 50 by’abayakoreramo nabo bakajya bagenda basimburana.

Amateraniro rusange arabujijwe,uretse ay’ingenzi kandi ku babiherewe uburenganzira kandi umubare wabo nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego zibanze ndetse na RDB habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga buremewe ariko ba mukerarugendo bagomba kuba bafite impushya zo gusura zemewe ndetse n’ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bafite.

Utubari twose twaba utwo muri za Resitora na za Hoteli tuzakomeza gufunga cyo kimwe n’amashuri,imikino y’amahirwe,Gym,n’imikino imwe n’imwe.

Inama y’abaminisitiri iheruka yabaye tariki ya 14 Kanama 2020, yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am) ariko iyo kuri uyu wa Gatatu yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00).

Iyi nama yemeje ko udupfukamunwa turakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.

Hemejwe ko serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima arimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa