skol
fortebet

Rusheshangoga Michel uherutse gusezera ku mupira w’amaguru yakiriwe n’umugore we muri US

Yanditswe: Wednesday 30, Dec 2020

Sponsored Ad

Uwari myugariro w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi”,Rusheshangoga Michel,uherutse gusezera ku mupira w’amaguru yamaze kugera mu mujyi wa Dallas muri Texas,US aho yakiriwe n’umugore we Nakazungu Aime Njungu .

Sponsored Ad

Rusheshangoga yatunguranye ku Cyumweru gishize asezera abakinnyi bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali, ababwira ko iby’umupira abihagaritse ubu agiye gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati “Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, ntabwo dushobora gukomezanya kubera impamvu z’ubundi buzima. Ntabwo nababwira ngo ndishimye.”

Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n’igice mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe.

Rusheshangoga w’imyaka 26 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu Ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée ‘Njungu’.

Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun, yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.





Rusheshangoga Michel yakiriwe n’umugore we

Ibitekerezo

  • Rusheshangoga Michel Cong literation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa