skol
fortebet

Rusheshangoga Michel yihimuye kuri APR FC yamwirukanye ayitesha amanota

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

Myugariro mushya wa AS Kigali Rusheshangoga Michel yishyuye APR FC yamwirukanye igitego mu minota y’inyongera bituma inganya uyu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yayoboye cyane.

Sponsored Ad

APR FC yaruhije AS Kigali muri uyu mukino wamaze iminota 106 kubera ahanini imvune zikomeye zawuranze,yananiwe kwihanganira iminota 3 ya nyuma y’umukino yishyurwa igitego yari yatsinze hakiri kare.

Umukino watangiye APR FC ariyo iri hejuru bituma ku munota wa 08 ibona Penaliti nyuma y’aho Imanishimwe Samuel yakoreweho ikosa na Songayingabo Shaffy,umusifuzi Uwikunda Samuel yemeza Penaliti.

Sugira Ernest ufite inyota y’ibitego yateye nabi iyi penaliti,umunyezamu Bakame ayikuramo bitamugoye.

AS Kigali yahise igira ibyago umukinnyi wayo ukomeye Benedata Janvier agira imvune yatumye ava mu kibuga asimburwa na Rusheshangoga Michel.

Ku munota wa 15 nibwo AS Kigali yagerageje gukanga APR FC ubwo Kalisa Rachid yateraga ishoti rikomeye ateye mu izamu Umar Rwabugiri ashyira umupira muri koloneri.

Ku munota wa 16 w’umukino,myugariro wa APR FC,Mutsinzi Ange yagize ikibazo gikomeye cyane,bituma asimburwa na Prince Buregeya.

APR FC yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 37 ubwo Danny Usengimana, yacengaga umunyezamu Bakame atera umupira mu izamu ariko myugariro Michel Rusheshangoga wari hafi awugarura utararenga umurongo ndetse bimuviramo kubabara,kuko yagonze igiti cy’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gucungana iminota 45 irashira,umusifuzi yongeraho indi 10 nayo irangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Buregeya wari wasimbuye Mutsinzi Ange nawe asimburwa na Bukuru Christophe.

APR FC yakomeje kuyobora umukino kugeza ku munota wa 72 ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira mwiza yahawe na Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbuye Sugira.

Nyuma y’iki gitego AS Kigali yagerageje kwirwanaho ngo idatsindwa ikindi dore ko yarushwana na APR FC yahabwaga imbaraga n’abafana bayo bari bakangutse kubera ko yari yatsinze.

Inzozi z’abakunzi ba APR FC zo gutsinda uyu mukino zayoyotse ubwo mu minota 6 y’inyongera Rusheshangoga baherutse kurekura nabi yatsindaga igitego cyo kwishyura kuri coup Franc yateye neza umunyezamu Rwabugiri Umar ararangara umupira uramucika ujya mu izamu.

APR FC yari ifite amahirwe yo gutwara amanota 3 y’umunsi wa mbere,yahemukiwe n’umunyezamu Rwabugiri ntiyabasha kwikuraho inyatsi imaranye iminsi.

AS Kigali izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri yakirwa na Rayon Sports mu gihe APR FC izaba yakiriwe na Bugesera FC,ku munsi wa kabiri wa shampiyona.

Ibitekerezo

  • Eeehhh iyi mikino ko yegeranye cyane, amakipe kayabayeho kabisa.

    na Rayon sport nikomeza gukina iriya system yabadefanseur ba 3 izakubitwa 3-0. ubundi yagombye gukina 4-4-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa