skol
fortebet

Rusizi: Umubyeyi arashinja abaganga bo ku bitaro bya Mibirizi kumurangarana kugeza aturitse Nyababyeyi

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Nyiragasigwa Jeanne arashinja umwe mu baganga bo mu bitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi ko tariki ya 16 ugushyingo 2019 ubwo yari yoherejwe n’ikigo nderabuzima cya Nyakarenzo kubyara yarangaranwe n’umuganga (avuga ko yitwa Meresiyana) kugeza ubwo nyababyeyi ye yaturitse n’umwana we arapfa.

Sponsored Ad

Nyiragasigwa yavuze ko yahamagaye uyu muganga amusaba kuza kumufasha
akamubwira ko niba abishoboye yakwibyaza.

Mukantagara Philomene wari urwaje umukazana we avuga ko nyuma yo kwinginga uyu muganga wari wanze kubafasha kubera ko yari afite ibyo ngo yari ahugiyeho kuri mudasobwa,haje kugoboka undi muganga w’umusore aba ari we ubafasha gusa biba iby’ubusa kuko n’ubundi Nyababyeyi y’uyu mugore yari yamaze guturika n’umwana yamaze gupfa nkuko byemejwe n’abo baganga.

Uyu mubyeyi bamwohereje ku bitaro bya Bushenge ari naho bakuriyemo iyo nyababyeyi mu rwego rwo kuramira ubuzima bw’umubyeyi.

Kuri ubu uyu mubyeyi w’imyaka 25 y’amavuko afite agahinda kenshi bitewe n’uburyo abaganga bamubwiye ko atazongera kubyara nyamara ari na bwo bwa mbere yari abyaye bityo akaba yifuza ko ubutabera bwakurikirana uyu muganga ashinja ko yanze kumwitaho agahugira kuri mudasobwa.Uyu mubyeyi yamaze gutanga ikirego mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB.

Marie Michel Umuhoza uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB we yabwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru ko ikirego cy’uyu mubyeyi bacyakiriye ndetse bakaba baranafunguye dosiye ariko ngo baracyakomeje iperereza.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Mibirizi yavuze ko uyu mugore ngo abeshya ahubwo yakurikiranwe ariko nyuma akoherezwa ku bitaro byisumbuyeho bya Bushenge.

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi, Dr. Theoneste Nzaramba avuga ko muganga Marisiyana "nta myitwarirere mibi amuziho kandi ko batari gutanga serivisi mbi muri materinite nk’aho hakoramo umuganga umwe."

Inkuru ya Radio&TV 1

Ibitekerezo

  • none uyumubyeyi arabeshya se
    nziko habaho service mbi mubitaro ark biranashoboka ko banze kumukurikirana erega mutivuza ngo mwinjire mubitaro ntimwamenya ibiberamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa