skol
fortebet

Rutahizamu Dagnogo wari ugiye kwirukanwa mu nzu yakusanyirijwe ibihumbi 600 FRW

Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Drissa Dagnogo wo muri Cote d’Ivoire yirukanwe mu nzu nyuma y’amezi 3 atishyura kubera ko iyi kipe ye yananiwe kumuhemba ariyo mpamvu abakunzi ba ruhago mu Rwanda bamuteranyirije ibihumbi 600 FRW.

Sponsored Ad

Abanyamakuru ba Radio TV 10 batangaje kuri uyu wa Gatandatu ko uyu mukinnyi abayeho nabi cyane kuko yishyuzwaga ibihumbi 270 Frw by’amezi atatu y’ubukode bw’inzu ku buryo yari hafi yo kuyirukanwamo nabi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE nuko Drissa Dagnogo yakiriye agera ku bihumbi 600 Frw mu gihe cy’amasaha ane ubwo iki kibazo cye cyari kimaze kumenyekana.

Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports umwaka ushize, agatangira kuyikinira muri Shampiyona muri Gashyantare ubwo yatsindaga Bugesera FC igitego, ashobora kugeza miliyoni 1 Frw mu gihe abemeye kumugoboka bose babishyira mu bikorwa.

Habiyakare Saidi wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports, yemeye kumuha ibihumbi 180 Frw by’amezi abiri y’ubukode mu gihe hari n’undi mukunzi w’iyi kipe uri muri Mozambique, wemeye kumuha 50$.

Drissa Dagnogo ukomeje guhurira n’ibibazo by’ubukene mu Rwanda,yaherukaga gutangariza Radio 10 ko Isibo atuyemo yamuremeye ibyokurya mu gihe cya Covid-19 nyuma y’aho ikipe ye yari imaze guhagarika imishahara yabo.

Uyu mukinnyi avuga ko ubwo yageraga muri Rwanda, yemeranyijwe na Rayon Sports kugurwa miliyoni 7 Frw gusa yahawe miliyoni 1 Frw.

Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakozi bayo kuva muri Mata uyu mwaka kubera Coronavirus mu gihe umwiherero uherutse guhuza impande zombi, wavugiwemo ko hazatangwa amabaruwa asubukura akazi mu gihe cya vuba.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Rayon Sports yahembye amezi abiri, ikaba ifitiye abakozi bayo ikirarane cy’ukwezi kumwe kwa Werurwe cyane ko nabo bayemereye ko andi mezi bazayigomwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa